RFL
Kigali

Rwibutso atangiranye 2020 ingamba nshya mu kwagura ubwami bw’Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/01/2020 17:55
1


Izina Rwibutso si benshi barimenyereye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda. Nyamara uwumvise indirimbo nshya y’uyu muhanzi yitwa “Mpa Byose” ntabura kuyisubizamo ngo yongere ayumve neza, bitewe n’amagambo akora ku mutima arimo ndetse n’uburyo yayiririmbyemo binogeye amatwi.



Umuhanzi Rwibutso, ubusanzwe yitwa Karangwa Rwibutso Emmanuel. Yabwiye INYARWANDA ko umuziki awufatanya n'amasomo aho kuri ubu yiga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Kigali mu cyahoze ari KIST. Yatangiye gukora umuziki abarizwa mu matsinda atandukanye aririmba harimo irimenyerewe ryitwa “Lewis Vocal Band” ndetse n’amakorari atandukanye.

Avuga ko igitekerezo cyo gutangira kuririmba ku giti cye cyavuye ko byo yakoraga yabonaga abantu babikunda kandi bakanamushishikariza kuba yabikora. Yagize ati: ”Nyine ni kumwe uririmba ahantu, abantu bakabikunda bakagutera imbaraga ko wabikomeza kandi numvaga nanjye bindimo ngo nsangize abantu ubutumwa bundi ku mutima”.

Rwibutso avuga ko indirimbo “Mpa Byose” ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu baba bafite ibibaremereye bukabibutsa ko bakwiye byose kubizanira Yesu akabaruhura, kuko adakiza ibyaha gusa ahubwo n’ibindi bituremereye arabituruhura.

Akomeza avuga ko igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo yakigize ubwo yari amaze kumva ijambo ry’Imana mu rusengero. ati:” Nari ndi mu rusengero bari kwigisha iby’ukuntu Yesu aruhura abantu imitwaro y’ibyaha, numva binjemo ko nanjye nabwira abantu ko Yesu aruhura imitwaro yose yaba ituremereye tuyimuzanire”.

Rwibutso avuga ko iyi ndirimbo ashyize ahagaragara ari intangiririro kuko yatangiye akorana n’abandi batandukanye ariko muri uyu mwaka atangiye gukora wenyine kandi afite gahunda yo gukoramo n’izindi ndirimbo nyinshi yizeye ko zizafasha imitima y’abazazumva.

UMVA HANO INDIRIMBO “MPA BYOSE” YA RWIBUTSO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kwizera jean Bosco4 years ago
    Imana igukomeze muvandi kandi ino ndirimbo ni nziza cyane pe, tukwifurije kwaguka ukaduha nizindi kandi nziza





Inyarwanda BACKGROUND