RFL
Kigali

Antipa umuhanzi nyarwanda uba muri Zambia yatangiye kwiga gutunganya muzika muri studio ikomeye

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:27/01/2020 18:03
0


Antipa watangiye umuziki mu 2009, ubu akaba atuye muri Zambia kuva mu 2017 ari naho yakomereje urugendo rwe rwa muzika, nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ”Ntawutunga byose” yatangiye kwiga gutunganya muzika muri studio ikomeye yigisha ibya muzika muri iki gihugu.




Antipa watangiye kwiga gutunganya muzika muri Zambia

Ubusanzwe amazina ye nyakuri yitwa Kabanda Josue, akaba akoresha izina Antipa mu muziki. Yavukiye ku Kimisagara mu mujyi wa Kigali. Yatangiriye urugendo rwe rwa muzika mu itsinda ryitwaga “Absent killer” ryakoraga injyana ya Hip- Hop.

Indirimbo bakoze bagitangira zakozwe na Lick Lick ndetse Junior, aba ba producer bari bagezweho cyane mu mwuga wo gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi bakoreraga muri “Unlimited Record“, inzu itunganya umuziki yari iherereye i Nyamirambo.

Nyuma yo kujya gushakisha ubuzima muri Zambia mu 2007, umwaka ushize ni bwo yongeye kugaruka mu muziki ariko noneho ahitamo kuwukora ku giti cye. Yahise ashyira hanze indirimbo yitwa “Thank You”.

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yahuriyemo n’umuhanzikazi wo muri Zambia, Nessa yise “Ntawutunga byose” yahishuriye inyarwanda.com ko ubu agiye gutangira kwiga gutunganya umuziki. Yagize ati”Ubu nabonye ishuri, urebye ni music studio nini yitwa ”Omega record” itanga amasomo ya music”

Yakomeje avuga ko ubu agiye gutangira kwiga ku buryo mu gihe kiri imbere aya masomo azamugiririra akamaro. Inyota yo kwiga gutunganya muzika ahanini yavuze ko yayigize nyuma yo gukorerwa indirimbo na bamwe mu bazitunganya muri Zambia kandi bakomeye ariko ntibigire umusaruro bitanga ahitamo kubyiga ngo age yikorera.

Yatanze urugero rw’uwitwa Starsh bakoranye, usanzwe ukorera indirimbo Roberto n’abahanzi batandukanye bafite amazina akomeye muri iki gihugu. Indi avuga ko bakoranye kandi ntibigire umusaruro bitanga ni uwitwa Ricore usanzwe ukorera indirimbo Patoranking, uyu ngo yamukoreye iyitwa “Thank you” ariko ngo ntabwo yigeze itanga umusaruro nk’indirmbo yakozwe n’umuntu ukomeye.

Yakomeje avuga ko ibi byamubereye imbogamizi ku buryo byamuteye gufata umwanzuro wo guhitamo kujya kwiga gutunganya umuziki. N’ubwo kugira ngo indirimbo imenyekane kandi itange umusaruro bisaba ibintu byinshi izi mpamvu yagaragaje ngo zatumye ahitamo gukorana n’abatunganya indirimbo ba hano mu Rwanda, ubu ari gukorana na Producer Truckslayer ukorera muri Touch Record na Laser Beat wakoze indirimbo ye nshya “Ntawutunga byose”.
UMVA HANO INDIRMBO NTAWUTUNGA BYOSE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND