RFL
Kigali

Ibihangange ku Isi byashenguwe n'urupfu rwa Kobe Bryant

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/01/2020 11:33
2


Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru ni bwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y'urupfu rw'icyamamare mu mukino w’intoki wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kobe Bryant waguye mu mpanuka y’indege yabereye muri Leta ya California.



Ubutumwa bw'akababaro bukomeje kwisukiranya ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'iyi nkuru y'urupfu rw'icyamamare Kobe Bryant wapfanye n'umukobwa we Gianna Bryant n'abandi bantu 7 bari kumwe mu ndege. Ibikomerezwa muri Politiki, ibyamamare muri Siporo ndetse n’ahandi bakomeje kugaragaza imbamutima zabo ku rupfu rwa Kobe Bryant.

Icyamamare muri uyu mukino wa Basketball, Michael Jordan yatangaje ko ababajwe cyane n'inkuru y'urupfu rwa Kobe n'umukobwa we Gianna. Yagize ati: "Amagambo ntiyasobanura agahinda mfite. Nakundaga Kobe, yari murumuna wanjye. Twavuganaga kenshi, nzakumbura ibyo biganiro cyane".

Shaquille O'Neal, bakinanye muri Lakers hagati ya 1996 na 2004 yavuze ko "nta magambo ashobora gusobanura agahinda afite". Yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ati: "Ndagukunda kandi nzagukumbura".

Deron Williams batwaranye umudari Olempike wa zahabu yavuze ko Kobe ari "umukinnyi ukomeye cyane bakinnye bahanganye kandi bagakina bari kumwe". Tony Parker wahoze akina Basketball muri San Antonio Spurs yavuze ko "ashengutse umutima".

Perezida Donald Trump yagize ati: "Iyi ni inkuru ibabaje cyane". Ati: "Yakundaga umuryango we cyane, kandi yari afite intego zikomeye kuri ejo hazaza. Gupfana n'umukobwa we Gianna, byarushijeho kuba ibintu bibi cyane".

Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanditse kuri Twitter ko Kobe yari "igihangange mu kibuga" ndetse ko "yari ari gutangira icyiciro cya kabiri cy'ubuzima".

Usain Bolt icyamamare mu gusiganwa ku maguru, yatangaje ko yumva atizeye ibyo ari kumva mu makuru. Umuhanzi Kanye West yanditse kuri Twitter ashima ubuzima bwa Kobe no kuba yarabereye benshi icyitegererezo.

Cristiano Ronaldo ni umwe mu bashenguwe umutima n'urupfu rwa Kobe Bryant. Ubutumwa yanyujije kuri Instagram bumaze kurebwa n'abarenga miliyoni 8, Cristiano yavuze ko urupfu rwa Kobe n'umukobwa we ari inkuru yashenguye imitima ya benshi.

Yanditse ati: "Mbabajwe no kumva inkuru ishengura umutima y'urupfu rwa Kobe n'umukobwa we Gianna. Kobe yari umunyabigwi w'ukuri wabereye benshi icyitegererezo. Nihanganishije umuryango we, inshuti ze n'imiryango y'abandi bose baburiye ababo mu mpanuka y'indege. RIP Legend"

Abafana benshi ba Basketball bahise bajya kuri stade ya Staples Center i Los Angeles bahashyira indabo n'imipira ya Basketball bazirikana Kobe. Kobe Bryant yitabye Imana ku myaka 41 y'amavuko, akaba yasize umugore we Vanessa Bryant n’abana batatu.


Kobe Bryant ntakibarizwa mu isi y'abazima


Bryant n'umukobwa we Gianna (Gigi) baguye mu mpanuka y'indege

IMANA IBAHE IRUHUKO RIDASHIRA


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • obed4 years ago
    Rip kobe na gigi iteka muri mumitima yacu
  • bakundane amede4 years ago
    abeza nibo ba jyenda Ark Imana yaremye niyo yisubiza Imana imwacyire imuhe iruhuko ridashira amena....





Inyarwanda BACKGROUND