RFL
Kigali

Imyitwarire iranga umugabo uha agaciro umugore we

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:27/01/2020 10:39
0


Umugabo wese uha agaciro umugore we nta kintu asiga inyuma ngo amwereke ko ari we mugore wa mbere ku isi, ntamwereka ko ari ingenzi gusa ahubwo abigaragariza isi yose.



Umugabo uha agaciro umugore we bigaragara mu buryo bwose n’inyuma ku mubiri we akamwereka ko ari nk’umwamikazi mu buzima bwe. Muri iyi nkuru tugiye kubabwira bimwe mu bimenyetso cyangwa imyitwarire iranga umugabo uha agaciro umugore we.

1. Ntabwo aba ashishikajwe n’umubiri we gusa

Umugabo uha agaciro umugore we ntabwo yita ku mubiri we gusa ahubwo aramwigarurira ku buryo imibonano mpuzabitsina atari cyo kintu aba amushakaho gusa. Amukundira imico ye, ubwiza bwe, uko agaragara n’ibindi byose biri kuri uwo mugore kabone n’aho afite intege nke arahamukundira akamufasha kuhazamura.

2. Aba ari mu miteguro ye y’ahazaza

Iyo umugabo aha gaciro umugore we aba ari mu bigize isi ye bityo bigatuma amwitaho. Ibi bituma agira igice kinini mu mipango ye y’ahazaza kuko aba amuhora mu bitekerezo.

3. Atuma yiyumva ko ari mwiza

Ubusanzwe abagore benshi baba bifuza kugaragara nk’abadasanzwe gusa umugabo uha agaciro umugore we ntatuma amenya ko adasanzwe gusa ahubwo anatuma yiyumvamo ubwiza, kuba yubashywe ndetse no kuba ari umwihariko.

4. Atuma yumva arinzwe kandi atekanye

Akenshi umugabo wita ku mugore we atuma yumva ko nta n'undi mugore wamwegera ngo bibe byamuhangayika, akamuha byose byatuma anezerwa cyane akumva ko ari uwe wenyine gusa.

5. Amwitaho bihagije

Iyo umugabo yita ku mugore we cyane basangira guhangayika kose, kwishima kose akaba ahari kuri buri kimwe n’ubwo haba mu bihe bibi cyangwa bimukomereye agatuma abona ko atari wenyine.

6. Baraganira kenshi

Umugabo uha agaciro umugore we igihe cyose amumenyesha ibiri kuba ntamusige mu rujijo, ahora avugana nawe kenshi ku buryo nta gihe kinini cy’ubwigunge gishobora kwitambika hagati yabo. Atuma basangira isi yabo akamusangiza ibyiyumviro bye, ubwoba, imihangayiko n’ikindi cyose kimwerekeyeho.

7. Atuma yumva atekanye

Atitaye ku makosa ye n’ibindi bibi byose yakora umugabo uha gaciro umugore we atuma yumva abohotse adahagaritse umutima mu rukundo rwabo ngo ahore yibaza ngo ndagira nte ko hari ibitagenze neza. Yirinda guhora amukwena ku bw’amakosa yaba yakoze ahubwo agakomeza kumukunda no kumuhumuriza amwereka ko ibintu biri bugende neza.

8. Yagenda urugendo rurerure ngo atume yishima

Iyo umugabo aha agaciro umugore we, yakurira n’umusozi muremure ngo abone icyamushimisha. Bishatse kuvuga ko yemera akaba yakora urugendo rurerure amusanga aho kugira ngo abe yatinyuka gusanga undi mugore. Kure aho yaba ari hose ntihamutera ubute ngo amugereho aho kumuca inyuma, ibyishimo bye biba bivuze ikintu kinini kuri we agakora uko ashoboye ngo kumwenyura bihore mu maso he.

9. Amarana nawe igihe

N’ubwo umugabo yaba ahuze ate ariko abagabo bakunda kumarana igihe cyabo cy’ingenzi n’abagore bakunda. Aba ashaka kuba ari kumwe nawe ku buryo atanabirambirwa.

10. Aramushimira

Iyo umugabo aha agaciro umugore we ashima kandi akanyurwa n’uko amufite mu buzima. Ashima ibyo amukorera, akanashima ibihe baba babanyemo cyangwa banyuranyemo mu gihe aba anaharanira ko ibyo bihe biba umwihariko kuri we.

11. Aramureka akaba uwo ari we

Umugabo uha agaciro umugore we akunda umwimerere we bigatuma yumva ko agomba kuba uwo ari we aho kwigira undi. Hari abagabo mubana umenyereye ibyo mu giturage agashaka ko wigira umusirimu n’ibindi. Iyo aguha agaciro yemera ko uba uwo uri we kandi akagukundira uko uri.

12. Yiga uko yagufata bikunyuze

Buri mugore wese agira uburyo yumva yafatwamo bityo umugabo uguha agaciro yemera kwiga uko umugore we yumva yamufata akaba ariko agutwara kugira ngo arusheho kugushimisha.

Iyo umuntu aguha agaciro ntabwo byihishira usanga akora ibintu bigaragarira buri wese ukabona ko koko akwitaho. Gusa hari n’abagabo aba agukunda ariko agasa n’aho ntacyo yitayeho mugahuzwa n’uko buri wese yitaye ku nshingano ze nta kindi gikorwa cy’ingenzi kigaragaza ko mukundana.

Src: Elcrema






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND