RFL
Kigali

Kobe Bryant n'umukobwa we bunamiwe mu itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards 2020-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/01/2020 10:12
0


Rurangiranwa mu mukino wa Basketball Kobe Bryant [Black Mamba] n’umukobwa we Gianna Maria Onore Bryant baguye mu mpanuka y’indege yabereye ahitwa Calabas muri California bunamiwe mu bihembo bikomeye by’umuziki bya Grammy Awards 2020.



Ibihembo bya Grammy Awards byatanzwe ku nshuro ya 62 mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 26 Mutarama 2020 mu nyubako ya Staples Center Mujyi wa Los Angeles mu byiciro birenga 80.

Umunyamuziki Alicia Keys wari uyoboye ibi birori yavuze ko ari umugoroba w’agahinda gakomeye ‘kuko Isi yose ishenguwe n’urupfu rw’igihangange mu mukino wa Basketball’.

Yavuze ko Kobe Bryant yari amaze imyaka 20 yiyeguriye umukino wa Basketball kandi ko yakundaga umuziki ku rwego rwo hejuru. Avuga ko umuziki ari ururimi ruhuriweho na buri wese hatitawe ku nkomoko ya buri umwe.

Yasabye abari muri uyu muhango gufata umunota umwe wo kuzirikana Kobe Bryant n'umukobwa we kandi bakifatanya n’umuryango we muri ibi bihe by’akababaro.

Yasanganiwe ku rubyiniro n’itsinda rya Boyz II Men baririmbana indirimbo yitwa “It’s so Hard to Say Goodbye to Yesterday” yasohotse mu myaka icyenda ishize. Iyi ndirimbo ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 7.

Ibyamamare bitandukanye byanyuze ku itapi itukura bunamira Kobe Bryant. Producer Rick Ross yavuze ko yari umufana ukomeye w’uyu mukinnyi kandi ko babaye inshuti igihe kinini byanatumye akurikirana buri ntambwe yose yagiye atera.

Mu 2012 umuhanzikazi w’ijwi ritangaje Whitney Houston yitabye Imana mbere y’umunsi umwe ngo ibi bihembo bitangwe.

Umuhanzi LL Cool yifatanyije n’abitabiriye itangwa ry’ibi bihembo abayobora mu isengesho, Jennifer Hudson aririmba indirimbo “Always Love you”.

Umuraperi Nipsey Hussle witabye Imana umwaka ushize nawe yunamiwe muri ibi bihembo.

Lizzo, Tanya Tucker, J. Cole, Billie Eilish, Lil Nas X, Billy Ray Cryus ndetse n’umuraperi Nipsey Hussle begukanye Grammy Awards ku nshuro ya mbere.

Lil Nas X, Cyrus, Anderson.Paak, Lady Gaga, Tucker, Kirk Franklin ndetse na Jacob Collier begukanye Gramma Awards ebyiri. Ni mu gihe umuhanzikazi Beyonce yakoze amateka yegukana Grammy Awards ya 24.

Michelle Obama umufasha wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 44, yegukanye igihembo cya Grammy Awards mu cyiciro cya ‘Best Spoken World Album’ abicyesha igitabo cye yise ‘Becoming’ yasohoye ku wa 18 Ukwakira 2019.

Ibaye Grammy Awards ya Gatatu muri uru rugo kuko Barack Obama nawe yegukanye Grammy Awards ebyiri abicyesha igitabo yasohoye.

Kobe Bryant n’umukobwa we Gianna Bryant bitabye Imana ahagana saa saa yine z’ijoro [Hari saa yine z’igitondo muri California] ryo kuri iki cyumweru tariki 26 Mutarama 2020 ubwo bari mu ndege bwite igahanuka igafatwa n’inkongi aho bari kumwe n’abandi bantu nabo bitabye Imana.  

Iyi ndege yarimo abantu umunani ndetse n’umupilote umwe nk’uko bitangazwa n’abayobozi mu Mujyi wa Los Angeles. Kobe yasigiye umugore we abana batatu b’abakobwa; Bianka Bella Bryant, Capri Kobe Bryant na Natalia Diamante Bryant w’amezi arindwi.


Kobe Bryant n'umukobwa we baguye mu mpanuka y'indege

URUTONDE RW’ABEGUKANYE IBIHEMBO:

1.Record of the Year:

"Hey, Ma," Bon Iver

"Bad Guy," Billie Eilish *WINNER

"7 Rings," Ariana Grande

"Hard Place," H.E.R.

"Talk," Khalid

"Old Town Road," Lil Nas X & Billy Ray Cyrus

"Truth Hurts," Lizzo

"Sunflower," Post Malone & Swae Lee

2.Album of the year:

"I,I"- Bon Iver

"Norman F***ing Rockwell," Lana Del Rey

"When We All Fall Asleep Where Do We Go," Billie Eilish *WINNER

"Thank U, Next," Ariana Grande

"I Used to Know Her," H.E.R.

"7," Lil Nas X

"Cuz I Love You," Lizzo

"Father of the Bride," Vampire Weekend

3.Song of the year:

"Always Remember Us This Way," Natalie Hemby, Lady Gaga, Hillary Lindsey & Lori McKenna

"Bad Guy," Billie Eilish O'Connell & Finneas O'Connell *WINNER

"Bring My Flowers Now," Brandi Carlile, Phil Hanseroth, Tim Hanseroth & Tanya Tucker

"Hard Place," Ruby Amanfu, Sam Ashworth, D. Arcelious Harris, H.E.R. & Rodney Jerkins

"Lover," Taylor Swift

"Norman F***ing Rockwell," Jack Antonoff & Lana Del Rey

"Someone You Loved," Tom Barnes, Lewis Capaldi, Pete Kelleher, Benjamin Kohn & Sam Roman

"Truth Hurts," Steven Cheung, Eric Frederic, Melissa Jefferson & Jesse Saint John

4.Best new artist

Black Pumas

Billie Eilish *WINNER

Lil Nas X

Lizzo

Maggie Rogers

Rosalia

Tank and the Bangas

Yola

ALICIA KEYS N'ABITABIRIYE GRAMMY AWARDS BUNAMIYE KOBE N'UMUKOBWA WE


5.COUNTRY

Best Country Solo Performance

"All Your'n," Tyler Childers

"Girl Goin' Nowhere," Ashley McBryde

"Ride Me Back Home," Willie Nelson *WINNER

"God's Country," Blake Shelton

"Bring My Flowers Now," Tanya Tucker

Best Country Duo/Group Performance

"Brand New Man," Brooks & Dunn With Luke Combs

"I Don't Remember Me (Before You)," Brothers Osborne

"Speechless," Dan + Shay *WINNER

"The Daughters," Little Big Town

"Common," Maren Morris Featuring Brandi Carlile

6.Best Country Song

"Bring My Flowers Now," Brandi Carlile, Phil Hanseroth, Tim Hanseroth & Tanya Tucker, songwriters (Tanya Tucker) *WINNER

"Girl Goin' Nowhere," Jeremy Bussey & Ashley McBryde, songwriters (Ashley McBryde)

"It All Comes Out in the Wash," Miranda Lambert, Hillary Lindsey, Lori McKenna & Liz Rose, songwriters (Miranda Lambert)

"Some of It," Eric Church, Clint Daniels, Jeff Hyde & Bobby Pinson, songwriters (Eric Church)

"Speechless," Shay Mooney, Jordan Reynolds, Dan Smyers & Laura Veltz, songwriters (Dan + Shay)

7.Best country album

"Desperate Man," Eric Church

"Stronger Than The Truth," Reba McEntire

"Interstate Gospel," Pistol Annies

"Center Point Road," Thomas Rhett

"While I'm Livin',"Tanya Tucker *WINNER

RAP

8.Best rap album

"Revenge Of The Dreamers III," Dreamville

"Championships," Meek Mill

"I am > I was," 21 Savage

"Igor," Tyler, The Creator *WINNER

"The Lost Boy," YBN Cordae

9.Best Rap Performance

"Middle Child," J. Cole

"Suge," DaBaby

"Down Bad," Dreamville Featuring J.I.D, Bas, J. Cole, EARTHGANG & Young Nudy

"Racks in the Middle," Nipsey Hussle Featuring Roddy Ricch & Hit-Boy *WINNER

"Clout," Offset Featuring Cardi B

10.Best Rap/Sung Performance

"Higher," DJ Khaled Featuring Nipsey Hussle & John Legend *WINNER

"Drip Too Hard," Lil Baby & Gunna

"Panini," Lil Nas X

"Ballin," Mustard Featuring Roddy Ricch

"The London," Young Thug Featuring J. Cole & Travis Scott

KANDA HANO UREBE IBINDI BY'IBYICIRO BY'IBIHEMBO BYA GRAMMY AWARDS:

Kobe yunamiwe mu itangwa ry'ibihembo bya Grammy Awards

Alicia Key wari uyoboye umuhango wo gutanga ibihembo bya Grammy Awards

Alicia Keys na Boys II Men baririmbye bunamira Kobe Bryant



Umuhanzi Tyler ku rubyiniro rwa Grammy Awards 2020


Umuhanzikazi Billie Eilish







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND