RFL
Kigali

Umuvugizi w’abafana ba APR FC yahagaritswe azira amagambo abiba urwango

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/01/2020 23:50
4


Umuvugizi w’abafana ba APR FC, Emile Kalinda, yahagaritswe n’ubuyobozi bw’iyi kipe kubera amagambo yanditse kuri Whatsapp asa n’abiba urwango nk'uko urubuga rw’iyi kipe rubitangaza.



Kuri iki Cyumweru Tariki 26 Mutarama 2020, ikipe y’ ingabo z’ igihugu yafashe icyemezo cyo guhagarika uwari umuvugizi w’abafana bayo Bwana Emile Kalinda, nyuma y’ubutumwa bwagiye bukwirakwira yoherereje (mugenzi we wo mu yindi kipe) ku mbuga nkoranyambaga (Whatsapp) yanditse bugaragaramo amagambo atari meza  asa n’abiba urwango n’umwiryane ubuyobozi bw’iyi kipe butihanganiye.

Usibye guhagarikwa ku mwanya w’umuvugizi w’abafana, ubuyobozi bwa APR FC kandi bukaba bwahagaritse bwana Emile Kalinda no kutazongera kugaragara kuri Stade mu irushanwa ry’ubutwari 2020, ryatangiye ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu Tariki 25 Mutarama kugeza rirangiye ku Itariki ya 01 Gashyantare 2020.

Ubuyobozi bwa APR FC bwaboneyeho no kongera kwibutsa abafana ba APR FC bose ko badakwiye guteshuka na gato ku nshingano zo kurangwa n’ikinyabupfura. Ubuyobozi bukomeza kandi butangaza ko butazigera bwihanganira umufana wa APR FC uwo ari we wese uzagaragarwaho n'imyitwarire itari myiza.

Ubuyobozi bwa APR FC bukaba bwisegura ku mvugo ya Emile Kalinda k’uwo ari we wese yaba yarakomerekeje. Nyuma yo guhagarika Emile, ubuyobozi bwa APR FC bukaba buzabamenyesha vuba aha umuvugizi mushya w’abafana bayo.

Nyuma y'uko ubu butumwa busakaye ku mbuga nkoranyambaga Emile Kalinda yavuze ko cyari igitekerezo cye nk’umufana, bidahuye n’urwego rw’abafana ba APR FC avugira cyangwa ikipe ya APR FC abereye umufana ndetse avuga ko hari ubutumwa yongeye kwandika kuri urwo rubuga yisegura ku bumvise nabi icyo yashakaga kuvuga.

Ati "Hari ubutumwa bwakomeje gukwirakwizwa buriho izina ryanjye. Nsabye imbabazi uwo bwakomerekeje, nta muntu udakosa kandi mbasezeranya ko bitazasubira. Abanzi neza bazi ko nta mutima mubi ngira.”


Ubutumwa bwanditswe na Emile Kalinda bwasakaye ku mbuga nkoranyambuga


Emile Kalinda yahagaritswe n'ubuyobozi bwa APR FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kalisa4 years ago
    Kuki se adakurikiranwa na RIB Ku cyaha cyo kubiba amacakubiri? Bakureho amarangamutima akurikiranwe kuri iyo ngengabitekerezo yamwokamye.
  • Pierre4 years ago
    Turaza kureba aho ubutabera bw'u Rwanda buhagaze. Gusa ntibyari bikwiye nk'Abanyarwanda ago tugeze, kumva umuntu wagakwiye kuba intangarugero ari we ubiba urwango. Ubwo afite impamvu ntawamenya!
  • Saidi4 years ago
    Yabibye ingengabitekerezo mbi mubanyarwanda.RIB ikore akazi kayo ahanywe by'intangarugero.
  • Rosicky4 years ago
    Namwe mujye mundebera rwose





Inyarwanda BACKGROUND