RFL
Kigali

Kuba umwirabura mu Budage ku butegetsi bwa Adolf Hitler

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:26/01/2020 11:25
0


Abenshi mu birabura bari batuye mu Budage, bari baraturutse mu bihugu byari byarakoronijwe nabwo. Mbere y’ingoma ya Hitler abirabura bari batuye mu Budage, yewe ari benshi. Hitler ageze ku butegetsi, umwirabura aho yavaga akagera yari ikitso, kimwe n’ Abayahudi.



Bigaragazwa ko abirabura bageze mu Budage baturutse mu bihugu byakoronijwe n’ Ubudage. Abenshi babaga ari abakozi bo mu mato, abaja bo mu ngo, abandi bakaba abanyeshuri.

Ubwo, babaga baturutse mu bihugu nka Cameroon, Togo, Rwanda, Burundi, ndetse n’ ahandi. Ubwo, aba bari igice cya mbere cy’ abirabura mu Budage.

Ubudage bumaze gutsindwa Intambara ya Mbere y’ Isi, Ubufaransa bwaje guhabwa agace kari mu burengerazuba bw’ Ubudage, Rhineland. Ubufaransa bwahise bwifashisha ingabo zigera ku 20, 000 ngo ziharindire umutekano. Izi, zari zivuye mu bihugu bimwe byakoronizwaga n’ Ubufaransa. Nyuma yaho, bamwe muri aba banyafurika baje kugirana imibanire n’ abagore b’ abazungu mu Budage, biviramo no kwibaruka abana bari bafite amaraso y’ Afurika, ndetse n’ ay’ Abadage.

“Rhineland bastards”, iri, ni ijambo cyangwa se izina ryahimbwe ahagana mu myaka ya 1920, bitewe n’ uko hari hamaze kuboneka abana bari hagati ya 600 na 800 bavuka ku birabura n’ abagore b’ abazungu—Abadage.

Ubwo muri icyo gihe, hagiye haremwa inkuru mpimbano zisebya abasirikare b’ abirabura. Ibi, byakomeje kongera urwango ku birabura, ubwo irondaruhu rihabwa rugari!

Nko kwenyegeza umuriro, Adolf Hitler mu gitabo cye “Mein Kampf”, cyasohowe mu mwaka wa 1925, yagaragajemo ko abirabura kuri we bari nk’ Abayahudi!

“Ni Abayahudi bazanye abirabura muri Rhineland” Adolf Hitler.

Adolf Hitler amaze kujya ku butegetsi mu Budage (1933-45)

N’ ubwo abirabura batari bamerewe neza mbere y’ uko iki gihugu kiyoborwa n’ uyu mugabo, amaze kujya ku butegetsi—Hitler—byabaye bibi kurushaho, dore ko yumvaga ko bo—abirabura—ndetse n’ Abayahudi ari ikibazo ku Budage. Ibi ni bimwe mu byakorerwaga abirabura muri icyo gihe

"Völkerschau", iri ni ijambo ry’ Ikidage, ugenekereje rivuze ‘kwerekana abantu’ (human shows). Ubu, bwari uburyo bwo kwerekana abantu b’ abirabura babaga barakuwe mu bihugu by’ Afurika, hanyuma bakabajyana kubereka abera ngo babarebe. Hashingiwe ku bushakashatsi bw’ umunyamateka w’ Umudage, Anne Dreesbach, agaragaza ko ibikorwa nk’ ibi byazanywe n’ abavumbuzi nka Christopher Columbus ahashyira mu kinyejana cya 15.

Dreesbach, agaragaza ko kandi mu myaka ya 1930, hari abirabura bakoreshwaga muri iryo murika bagera kuri 400.

Twabivuze ko ku ngoma ya Hitler Abayahudi bafatwaga kimwe nk’ abirabura. Ubwo, ahagana mu mwaka wa 1941, itegeko ryashyizweho ribuza abana b’ Abayahudi kwiga, ryaje no gushyirirwaho abirabura.

Abirabura mu Budage, bari bafashwe nk’ inyamaswa. Uretse kuba barakoreshwaga nk’ ibikoresho mu cyo wakita imurikagurisha, ntabwo bahawe amahirwe na makeya yo kuba bakororoka! Impamvu ni uko, bamburwaga ubu basha bwo kuba watwara cyangwa watera inda.

Hitler mbere y’ uko ava ku ngoma, hakozwe uburyo bwose ngo inyandiko, ndetse n’ ibindi bimenyetso byagaragaza imibereho mibi abirabura banyuzemo byarasibanganyijwe. Icyari gisigaye, ni abarokotse icyo cyago, ndetse n’ abashakashatsi batahwemye gushyira aya mahano ku mugaragaro.

Src: CNN, Human exhibits and sterilization: The fate of Afro Germans under Nazis, BBC etc 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND