RFL
Kigali

Dr Vuningoma James wayoboraga Inteko y'Ururimi n'Umuco yashyinguwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/01/2020 21:31
0


Dr Vuningoma James wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), witabye Imana azize uburwayi yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Mutarama 2020.



Ku wa 20 Mutarama 2020 nibwo Dr Vuningoma yitabye Imana mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal amaze iminsi avuye kwivuriza mu Buhinde.

Umuryango mugari w'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco wavuze ko "Ubabajwe no guhomba Umuyobozi mwiza wayiyoboye kuva yashingwa mu mwaka wa 2012 kugeza ubu kandi akaba yari amaze kugeza heza uru rwego ndetse n'iterambere ry'umuco n'ururimi muri rusange."

Mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu nibwo habaye umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye iwe mu rugo. Uyu muhango wakurikiwe na Missa yo kumusabira wabereye mu rusengero rw’Abangilikani mu Giposoro.

Muri iyi missa haririmbwe indirimbo “Aheza mu ijuru” yakundwaga na Dr Vuningoma hatangwa ubuhamya kuri we.  Sr. Mukabacondo Thérèse, Intebe y'Inteko w'Umusigire, yavuze ko Dr. James ‘yagiraga ubuntu n’ubumuntu, yakundaga umurimo’.

Mu buhamya bwe, umufasha wa Dr. Vuningoma, yagize ati "Ndashima Imana yaremye James."

Umuhango wo gusezeraho bwa nyuma Dr Vuningoma witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Sena Dr Iyamuremye Augustin, bamwe mu bagize guverinoma n'umuryango wa nyakwigendera ndetse n'inshuti.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard na Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi bashyira indabo ku mva ishyinguyemo Dr Vuningoma James


Minisitiri w'urubyiruko n'Umuco Rosemary Mbabazi mu bitabiriye Missa yo gusabira Dr Vuningoma James yabereye ku rusengero rw'Abangilikani i Remera mu Giporoso [Uri iburyo]

Uhereye iburyo- Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) Dr Bizimana Jean Damascene na Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa ya Leta, Johnston Busingye

Dr Vuningoma James wasezeweho bwa nyuma yavutse ku wa 25 Ukwakira 1948

Abo mu muryango wa Dr Vuningoma James witabye Imana ku wa 20 Mutarama 2020

Umuyobozi w'Ishami ry'Umuco mu Nteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco, Dr Nzabonimpa Jacques [uwa kabiri uturutse i bumoso]

Dr Iyamuremye Augustin Perezida wa Sena [Ubanza iburyo]

AMAFOTO: Inteko Nyarwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND