Umuhanzikazi Uwamahoro Gloria (Gogo) wamenyekanye mu ndirimbo; Ndahari, Akira, Nturakizwa n'izindi, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Muremyi' yakoranye n'umuramyi Jean Christian Irimbere. Ni indirimbo yasohokanye n'amashushp yayo.
Iyi ndirimbo ni yo ya mbere Gogo akoranye na Christian Irimbere. Amajwi yayo yakozwe na Bruce&Boris mu gihe amashusho yayo yafashwe ndetse atunganywa na Fleury Legend muri FFP Studioz. Iyi ndirimbo bayikoze mu buryo bwa 'Live recording'. Gogo yari amaze igihe atumvikana cyane mu muziki. Ni mu gihe Jean Christian Irimbere yari amaze amezi abiri ashyize hanze indirimbo nshya yise 'Ndi hano'.
REBA HANO INDIRIMBO 'MUREMYI' YA GOGO FT CHRISTIAN IRIMBERE
TANGA IGITECYEREZO