RFL
Kigali

Diplomat yatangaje imishinga mishya anavuga kuri Hon Bamporiki wifashishije amagambo y'indirimbo ye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/01/2020 20:41
0


Umuraperi Nuru Fasasi [Diplomat] uri mu bakomeye mu njyana ya Hip Hop, yatangaje ko yakozwe ku mutima no kuba Hon. Bamporiki Edouard yarifashishije amwe mu magambo ari mu ndirimbo ye “Karibu Sana” yakoranye na Mugisha Benjamin [The Ben].



Uyu muhanzi yamenyekanye birushijeho binyuze mu ndirimbo yasohoye mu bihe bitandukanye zifite amagambo yagiye yifashishwa na benshi. Yakunzwe mu ndirimbo nka “Umucakara w’ibihe”, “Umunsi ucyeye”, “Indebakure” n’izindi.

Ku wa 18 Ukuboza 2019 Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Hon Bamporiki Edouard, yahaye ikiganiro urubyiruko rwitabiriye inama ya ‘Youth Conneckt 2019’.

Yagarutse ku kuntu yaguye inzozi ze biturutse ku mpanuro za Perezida Kagame yumvise mu bihe bitandukanye avuga ko ‘Politiki yo kubohora u Rwanda, Politiki ya RPF Inkotanyi kwari ukugira ngo abanyarwanda bagire imitekerereze irenga iwabo’.

Hon Bamporiki avuga ko kumva ibi ukishakisha ‘bigoye’. Ntiyibuka neza inzozi yari afite ku myaka 15. Agejeje imyaka 17 yavuye mu ishuri kubera ko umuryango we utari ufite ubushobozi bwo kumwishyurira amashuri.

Kuri iyi myaka yasabwe na nyina gushaka umugore arabisengera ntibyavamo ahubwo atangira gushaka amafaranga yo gushinga butike. Yagishije inama asanga abacuruza butike batangiriye ku gishoro kiri hagati y’ibihumbi 50 n’ibihumbi 100.

Yigiriye inama yo kujya gushakira ubuzima mu Mujyi wa Kigali afite intego yo gushaka ibihumbi 100 kugira ngo azasubire iwabo i Nyamasheke gushinga butike.

Bamporiki yifashishije amagambo ari mu ndirimbo “Karibu sana” ya Diplomat yita umuhanzi w’umuhanga, yagize ati “Hari indirimbo ye aho avuga ngo ‘ihene irishiriza mu burebure bw'umugozi wayo”.

Yavuze ko kenshi iyo umuntu afashe umurongo ntarengwa bituma adatekereza uko yawurenga. Yumviye impanuro za Perezida Kagame yagura inzozi zirenga ku ivuko yumva n’ahandi hose mu gihugu yahagera no mu mahanga.

Yagize ati “Nahinduye inzozi mu gihe gito na bya bihumbi ijana byo gusubira gukora butike ntarabibona ntangira kujya ku nzozi umutoza w’ikirenga [Perezida Paul Kagame] avuze ko zishoboka zo kurenga iwanyu ugatekereza mu buryo bwagutse.”

“Ubwo ni cya kiziriko cya Diplomat navanye iwacu no kwa Mwitende no muri karitsiye y’iwacu noneho nkigira kirekire ku buryo warisha igihugu cyose uzenguruka, ukagura inzozi.”

Mu kiganiro na INYARWANDA, Diplomat yavuze ko nyuma yo kumva no kureba ijambo rya Hon Bamporiki Edouard yabonye ko ibyo yaririmbye byatanze umusaruro birenga kuba indirimbo yaramufashije kongera kuvugwa mu ruhando rw’abahanzi nyarwanda.

Ibi ariko ngo byanamuhaye umukoro wo gukomeza kwiga no kwaguka muri we, kugira ngo akomeze atange umusaruro muri sosiyete nyarwanda binyuze mu ndirimbo yandika.

Diplomat ati “Byaranshimishije cyane. Kandi byanyeretse ko ndi mu murongo mwiza. Byatumye nkomeza kwiga no kwaguka kurushaho. Rero ndashimira cyane Hon. Bamporiki.”

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "KARIBU SANA" YA DIPLOMAT NA THE BEN

Avuga ko aya magambo “Ihene irishiriza mu burebure bw'umugozi wayo. Agahanga k' inkoko ni na wo munwa wayo”, yayakoresheje muri iyi ndirimbo abwira buri wese kurenga imbibi z’intekerezo ze.

Ati “Koresha kandi uvumbure icyo kintu ufite. Niba ari igihe niba ari amahirwe niba ari ubutunzi ubonye bikoreshe uko bingana kose. Mpamya ko iyo bitaba ibyo ng’ibyo n’intwari zabohoye igihugu cyacu ntabwo ziba zarabigezeho.”

Uyu muhanzi avuga ko indirimbo “Karibu sana” yakoranye na The Ben byarenze gukundwa ahubwo inaba inyigisho ikomeza kubaka sosiyete.

Diplomat ni umwe mu bahanzi b’abahanga ariko udahozaho kenshi. Hafi imyaka ibiri yari ishize uyu muhanzi adasohora indirimbo dore ko iheruka ari “Karibu sana” yasohoye ku wa 07 Gicurasi 2018.

Ngo azaririkana neza ko umuvuduko abafana be bamwifuzaho atari wo akoreraho ariko kandi ngo ntarajwe ishinga no gukorera ku gitutu cyabo ahubwo yita cyane ku gutegura inyigisho nziza mbere y’uko azisohora.

Ati “Ndabyemera koko hajya habaho gutinda gusa mba mfite impamvu zanjye bwite. Kandi nanone ngira n’uruhande muri njye rutuma nakorera ku gitutu ngo abantu barashaka iki? Abantu barashaka ko nkora gutya?

Yakomeje ati “Ntabwo nkunze gukora nibaza ngo abantu barabifata gute? Yego nabyo nta kibazo kuko mfite abantu bo kwitaho ariko singombwa kwiyibagirwa. Ibyo bishobora kuba biri mu mpamvu z’ubukerererwe. Uyu mwaka ni uwo gukora cyane.”

Uyu muhanzi avuga ko hari byinshi yari yariyemeje gukora umwaka ushize wa 2019 yakoze ariko hari n’ibyo atakoze yifuza gukora muri uyu mwaka mushya 2020 yatangiranye indirimbo “Umwe bavuze” yakoranye na Bruce Melodie.

Yavuze ko muri iyi ndirimbo ari we wivugaga ashaka kugaragara ko hari uruhare yagize mu iterambere ry’umuziki nyarwanda.

Yagize ati “Ibyari byo byose hari uruhare mfite kuri uyu muziki. Nemera muri njye ko hari umusanzu natanze mbinyuza mu ndirimbo ‘Umwe bavuze’ nshaka kugaragaza umwihariko wanjye mu muziki.”

Uyu muraperi avuga ko n’ubwo mu myaka ishize abaraperi batitwaye neza afite icyizere cy’uko uyu mwaka wa 2020 uzaba mwiza kuri bo.

Bamporiki Edouard yifashishije amagambo ari mu ndirimbo ya Diplomat yavuze uko yaguye intekerezo ze

Umuhanzi Diplomat yavuze ko indirimbo ye "Karibu" yamuhaye ishusho y'uko ibikorwa bye bigera kuri benshi

Diplomate yasohoye amashusho y'indirimbo "Umwe bavuze" yakoranye na Bruce Melodie

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DIPLOMAT


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "UMWE BAVUZE" YA DIPLOMAT NA BRUCE MELODIE


VIDEO: Murindabigwi Eric Ivan-InyaRwanda Tv





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND