RFL
Kigali

Isomwa ry'urubanza rwa Fireman ryimuwe bitunguranye

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:24/01/2020 13:08
0


Kuri uyu wa 24 Mutarama 2020 ni bwo urukiko rukuru rwa gisirikare rwasubitse isomwa ry'urubanza rw'ubujurire ku ifungwa n'ifungurwa by'agateganyo, umuhanzi Uwimana Francis uzwi nka Fireman na Cpl Murwanashyaka Modeste bashinjwamo ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa ku bushake mu buryo bubabaje.



Ni ibyaha ubushinjacyaha bwa Gisirikare buvuga ko bakoreye mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa aho Fireman yari umunyeshuri ushinzwe umutekano [RP] mu gihe Cpl Murwanashyaka Modeste yari umwarimu.

Bashinjwa gukubita uwitwa Gisubizo Fabien bafatanyije bakamuvuna akaguru hakiyongeraho uwitwa Nkurikiyumukiza Vedaste bivugwa ko wavunitse akaboko mu nyuma yo gukubitwa na Fireman.

Ni ibyaha bose bahakana. Fireman avuga ko nta kuntu yari gukora ibi byaha akarinda arangiza amasomo atabihaniwe dore ko afite n'icyangombwa kerekana ko yitwaye neza.

Cpl Murwanashyaka Modeste we avuga ko igihe ubushinjacyaha buvuga ko yakoreye icyaha we yari yaravuye Iwawa, ari naho ahera avuga ko abeshyerwa.

Ku wa 06 Mutarama 2020 ni bwo urukiko rwa Gisirikare rwafashe icyemezo cyo gufunga by'agateganyo Fireman na Cpl Murwanashyaka Modeste ariko bahita bajuririra urukiko rukuru rwa Gisirikare basaba ko bafungurwa bakaburana bari hanze.

Ku wa 14 Mutarama 2020 bagejejwe imbere y'urukiko rukuru ariko urubanza rurasubikwa kuko Fireman atari afite umwunganira mu mategeko, urubanza rwimurirwa tariki 20 Mutarama 2020.

Kuri uyu wa 24 Mutarama 2020 ni bwo byari biteganyijwe ko basomerwa ariko ntibyabaye kuko inteko yari itararangiza kwiherera ngo kuko hari ibyo ababuranyi batari batanze.

Isomwa ry'urubanza rwashyizwe ku wa mbere tariki 27 Mutarama 2020.

Fireman ni umwe mu rubyiruko 1600 rwarangije amasomo mu kigo ngororamuco cya Iwawa muri Nzeri aho yajyanywe nyuma yo kuba imbata y'ibiyobyabwenge, yatashye afite ingamba zo gukomeza umuziki we no kongera kwiyubaka ariko nyuma y'amezi abiri atabwa muri yombi akurikiranyweho iki cyaha.

Inkuru bifitanye isano: Fireman yagejejwe imbere y'urukiko rukuru rwa Gisikare yanga kuburana

Isoma ry'urubanza rw'umuhanzi Fireman ryimuwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND