RFL
Kigali

Prince Harry na Meghan bikuye i bwami babayeho bate muri Canada?

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:24/01/2020 11:42
0


Icyumweru cyigiye kwirenga igikomangoma cy'u Bwongereza Harry n'umugore we Meghan Markle bafashe umwanzuro wo gusiga byose bakava i bwami bakajya kubaho ubuzima busanzwe muri Amerika y'Amajyaruguru muri Canada.



Impamvu zateye uyu muryango gufata iki cyemezo ntizivugwaho rumwe. Bitangazwa ko bashaka kwigenga mu by'umutungo kandi ko barambiwe abanyamakuru b’Abongereza na camera z’abo zibahozaho ijisho.

Kuri iyi ngingo barasa n’abahungiye ubwayi mu kigunda. Ubwo Prince Harry yatangazaga ko ashaka kuva mu bwami bw'u Bwongereza, Umwamikazi Elizabeth yahise ahamagaza inama y’igitaraganya iwe i Sandligham.

Mu bitabiriye iyi nama harimo Prince Charles, Prince William na Prince Harry. Mu ntangiriro y'inama byasaga nk’aho Queen Elizabeth atiteguye kwemererera igikomangoma Harry kuva mu bwami akagenda gusa yasoje yabihaye umugisha.

Impungenge z’imibereho mu bya mafaranga uyu muryango uzakoresha bisa nk’aho byacyemutse kuko Meghan Markle yatangiye gukoresha ayo yagiye akusanya akina filme.

Nko muri filime y'uruhererekana ya “Suit” agace kamwe yakinnyemo bamwishyuye amadorali 37,000. Prince Harry we ari kugenzura amafaranga yose yasizwe na Nyina Priness Dianna.

Nubwo bimeze gutya uyu muryango nturatuza ngo utekane kubera abanyamakuru.

Muri kamere ya Prince Harry yakuze yanga urunuka ‘camera’ z'abanyamakuru kuko akiri muto yiboneye n'amaso ye mama we apfa aguye mu mpanuka ubwo yahungaga bagafotozi bashakaga kumufotora, akurana icyo gikomere.

Mu gushaka umutuzo uhamye, umugore we n'umwana wabo bahisemo kwimukira muri Canada nabwo bakajya hirya y'umujyi ku kirwa cya Vancouver gusa naho niborohewe ndetse bishoboka kuba ariho bibi cyane kurusha aho bahoze mu bwongereza.

Mu Bwongereza bari batuye hari amasezerano y'ubwumvikane yasinwe n'ikigo gikuru cy’itangazamakuru n'Umuryango w'u bwami wo kutabinjirira cyane mu buzima busanzwe. Ibi muri Canada ntibizashoboka.

Bakigera ku kibuga cy'indenge kimwe mu bitarashimije Prince Harry n’uko amafoto y'umugore we n'umwana wabo yahise ajya hanze.

Yasabye umunyamategeko wabo gutanga gasopo ku itangazamakuru rya Canada ati "Ubatubwirire baduhe amahoro tubeho ubuzima bwacu".

Ikindi kintu kitoroheye uyu muryango ni amakuru aherutse kujya hanze yatangajwe na musaza wa Meghan ubwo yari yatumiwe kuri Austrian Channel 7 ko mushiki we yaguranishije umuryango, ubwamamare n'ubutunzi ati "Uriya ntitukimubara mu bacu".

Igikomangoma cy’u Bwongereza Harry ni umwuzukuru w’umwamikazi Elizabeth II akaba uwa gatanu mu baragwa b’ingoma. Ni we bucura mu muryango w’Igikomangoma Charles Philip Arthur George n’Igikomangomakazi muri Wales, Diana Frances.

Ku wa 19 Gicurasi 2018 nibwo amateka ya Meghan Markle wahinduriwe ubwenegihugu akaba Umwongereza yinjiye i bwami ahinduka umuntu mushya uri kure y’isi y’abakinnyi ba filime yahozemo.

Meghan Markle wakunzwe n’imbwa z’ibwami yashyizwe mu bitabo bw’u Bwongereza ubwo yakoraga ubukwe n’igikomangoma Harry. Ubukwe bw’abo bwari bubereye ijisho.

Bwitabiriwe na bamwe mu bantu b'ibyamamare ku isi. Meghan Markle n'igikomangoma Harry batambagijwe umujyi bari ku mafarashi.

Prince Harry, umugore we n'umwana wabo bagiye gutura muri Canada

Itangazamakuru ryarabakurikiranye ku kirwa cya Vancouver aho batuye

Ba gafotozi ntiboroheye Meghan Markle







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND