RFL
Kigali

Ubwirinzi bw'ubwonko burakenewe kugira ngo butinjirirwa mu Isi y'ikoranabuhanga

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:24/01/2020 14:58
0


Inkuru mpamo ni uko benshi bari kwibaza aho ikoranabuhanga ryerekeza isi ndetse n'icyo rihatse. Inzobere nyinshi zamaze kwibaza iki kibazo, zamaze kugira icyo zibivugaho. Umwanditsi w’umunya Israel Yuval Noah Harari avuga ko abatuye isi bacyeneye ubwirinzi (Anti-virus) zirinda ubwonko kwinjirirwa (hacked).



Isi mu muvuduko w’iterambere rifite ipfundo ku ikoranabuhanga. Umwanditsi ndetse akaba n’inzobere mu bijyanye n'amateka Yuval Noah Harari ukomoka mu gihugu cya Israel mu nyandiko aheruka kugaragaza yavuze ko isi ubu igeze mu gihe gitangaje kandi giteye amatsiko kuko ngo birashoboka kumenya amakuru y’isi yose utavuye aho uri. Yungamo ko ubu ikibabaje ari ubwonko bwa muntu mu minsi micye bushobora kuzajya bwinjirirwa.

Uyu munsi wanone umuntu utuye i Kigali biroroshye ko yamenya uburyo Amerika na Iran biri kujya imbizi cyangwa ukamenya ibintu biri kujya imbere muri Koreya ya ruguru igikorwa kiri kuba umunota ku wundi.                         Zimwe mu mpungenge uyu mugabo yatangaje yavuze ko ubu byoroshye kuba leta y’igihugu runaka cyangwa ikigo runaka byabasha gukura amakuru mu baturage babo mu buryo bworoshye kandi bagafata amakuru yizewe bitewe n'ikoranabuhanga.

Ibi isi igezeho uyu mugabo yagaragaje ko mu myaka 20 ishize nta muntu n'umwe wigeze atecyereza ko byashoboka. Akomeza avuga ko niba umuntu runaka ashobora kuba yamenya ibyo waganiriye na mugenzi wawe atari ahari cyangwa akamenya ibyo mwandikiranye kandi ntabyo mwamweretse, mu myaka 20 iri imbere birashoboka ko n’ibiri mu mutwe wa muntu bizajya birebwa.

Yuval Noah Harari yagize ati”Ibaze niba umuntu wicaye mu Bushinwa, mu Bwongereza cyangwa i Washington amenya ibyo uri muri Brazil ari gukora?” Iki kibazo buri wese ku isi yakabaye akibaza, gusa ibi ni ukuri isi iri ku muvuduko urangajwe imbere n’ikoranabuhanga ridasanzwe.  

Benshi mu basesenguzi bemeza ko uko ikoranabuhanga ritera imbere ari nako abantu barushaho kujya mu nzira njya bujiji bitewe n'uburyo ibintu bisigaye byoroshye aho umuntu umwe yubaka igikoresho cyigakoresha abantu ibihumbi n'ibindi.  Umwe mu banyabwenge isi yagize Albert Einstein yaravuze ati”Mfite ubwoba bw’uko ikoranabuhanga rishobora kuzakuraho imibanire y’abantu kuko iki gihe Isi izaba yuzuyemo injiji gusa". Ibi iyi nzobere yatangaje mu myaka isaga 80 ishize magingo aya benshi bahamya ko batangiye kubibona kuko inzobere nyinshi zitangaza ko mu minsi iza kuza benshi mu rubyiruko ikigero cy'imyigire kizagenda kigabanuka.

Ibi byatangajwe na Catherine Steiner-Adair ufite impamyabumenyi y'ikirenga mu bijyanye n'imitecyerereze ya muntu. Catherine akomeza avuga ko muri iyi minsi iterambere ry’ikoranabuhanga riri mu bintu biri guteza ibibazo byinshi bishingiye ku bwigunge ndetse bikarangira benshi biyahuye.

Ibintu bitangaje biri kugeragezwa kandi byerekana ko ntakidashoboka

                     

Umushinga wa Elon Musk binyuze mu kigo cya Neuralink bari gukora witwa “implantable brain–machine interfaces (BMIs)” izajya ifasha umuntu kongera ubwenge ndetse ikazajya imuha ubushobozi bwo gukora ibyo atakwishoboza akoresheje ibitecyerezo bye bisanzwe. 

Iyi ni Microchip cyangwa akuma kazajya gacomekwa mu bwonko bwa muntu noneho kakajya kamuha ububasha buhambaye. Uyu mushinga w'uyu mugabo ntagihidutse yavugaga ko uzajya hanze byeruye muri 2021.

Ibikorwa by’ubuvuzi birangamijwe imbere na murandasi y’icyiciro cya 5 (5G), benshi bayitegereje ku bwinshi, gusa hari ibihugu byatangiye kugera mu bwiza bwayo aho bayikoresha umunsi ku wundi. Iyi murandasi izajya ikoreshwa mu kuvura umuntu bidasabye kumukura aho. Ariko n'ubwo ibi byakorwaga, hari imbogamizi zabagamo ndetse benshi bavuga ko iyi murandasi izaza ari igisubizo kuri byinshi.

Imishinga y’umukire nyir'ikigo cya Facebook.inc gifite WhatsApp, Facebook na Instagram, Mark Zuckeberg igera kuri ibiri harimo uwo kuzajya umuntu avuga ibintu bikiyandika muri mudasobwa ndetse n'undi wisumbuyeho wo kuzajya utekereza ibintu bigahita byiyandika muri mudasobwa. 

Igihari ni uko iyi mishinga isa niyageze ku musozo ndetse n'amageragezwa yayo yarakozwe ndetse kenshi cyane. Ibi bintu byose iyo byihuje biri mu bituma Yuval Noah Harari avuga ko hacyenewe ubwirinzi bw’ubwonko mu minsi iri imbere.  

Iyi ugendeye kuri ibi byose benshi ni byo baheraho bavuga ko mu munsi iri imbere benshi bazajya bakenera ubwirinzi (Anti-Virus) bwo kubafasha kwirinda kwinjirirwa batwara amabanga y’ibyo batekereza.

Src: zdnet.com, psycom.net






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND