RFL
Kigali

Ikibazo cya Hoteli ya FERWAFA mu byagarutsweho mu ruzinduko rwa Minisitiri Aurore Mimosa muri FERWAFA

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/01/2020 14:22
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju yasuye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, aho impande zombi zaganiriye ku mishinga y’iterambere rya siporo mu Rwanda, irimo n'ikibazo cya Hoteli ya FERWAFA itaruzura.



Kuva Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa yaramutswa Minisiteri ya Siporo yahise ashyiraho gahunda yo gusura amafederasiyo afite aho ahuriye na siporo, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ishyirahamwe nyarwanda ry’umupira w’amaguru niryo ryari ritahiwe gusurwa n’uyu muyobozi, aho impande zombi zaganiriye ku mishinga itandukanye y’iterambere rya siporo mu Rwanda by’umwihariko mu mupira w’amaguru.

Mu byaganiriweho n’aba bayobozi, mu byibanze harimo gahunda ijyanye no guteza imbere ziri mu mupira w’amaguru, hari kandi gahunda yo kongera ibibuga mu bice bitandukanye by’u Rwanda, kubaka amashuri y’igisha umupira w’amaguru ndetse no kunoza imikorere n’imikoranire haganzi y’inzego mfatanyabikorwa.

Ikindi cyaganiriweho ni Hotel ya FERWAFA ikiri mu mirimo yo kubakwa, kugira ngo harebwe uburyo iki gikorwa cyarangira bidatinze igatangira gutanga umusaruro.

Minisiteri y’umuco na Siporo mu Rwanda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane  Minisitiri Aurore Mimosa yasuye FERWAFA anaganira n’abayobozi ba FERWAFA ku mishinga itandukanye y’iterambere.

“Nyuma yo gusura aho @FERWAFA ikorera, Minisitiri @AuroreMimosayagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwayo. Ibyaganiriweho byibanze ku mikorere n’imikoranire nk’inzego mfatanyabikorwa, gahunda zigamije guteza imbere impano muri #Football, uburyo bwo kongera ibibuga, amashuri, imishinga”

Uru ruzinduko rwabanjirijwe no gusura inyubako, gusuhuza abakozi, ndetse no gusura umushinga wa hoteli ya FERWAFA.

AMAFOTO 


Ahakorera Ishyirahamwe Nyarwanda ry'umupira w'amaguru

Minisitiri Mimosa yabanje gutemberezwa inyubako

 

Ret.Brig.Gen Sekamana uyobora FERWAFA asobanurira Minisitiri Auro Mimosa aho umushinga wa Hoteli ya FERWAFA ugeze


Ibiganiro byakomereje mu cyumba cy'inama cya FERWAFA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND