RFL
Kigali

Ese irushanwa rya Miss Rwanda rituma abaryitabiriye bararuka? Igisubizo cya Ishimwe Dieudonnee uritegura

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:23/01/2020 14:15
0


Buri mwaka mu Rwanda haba amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda agamije gutora umukobwa uhiga abandi mu bwiza, ubwenge, n’umuco akambikwa ikamba amarana umwaka umwe agasimburwa.



Iyo aba bakobwa bajijwe impamvu biyemeje guhatana muri iri rushanwa, igisubizo ni kimwe. “Hari umusanzu nshaka gutanga mu iterambere ry’igihugu cyanjye binyuze mu mushinga nateguye.”

Nyampinga w’u Rwanda uba watowe aba afite umushinga ufitiye igihugu akamaro ashyira mu bikorwa cyane cyane binyuze mu bukangurambaga. Uyu mukobwa aba akorana na Rwanda Inspiration Back Up bategura iri rushanwa ndetse bakamukurikirana mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda rigomba kwambikwa umukobwa ufite indangagaciro z’umunyarwandakazi abandi bagomba kureberaho. Ibi bituma yitwararika cyane kugira ngo atarisiga icyasha.

Nyampinga w’u Rwanda yigomwa byinshi yakoraga mbere y’uko atorwa, ntabwo aba akigenga 100% kuko hari ibyo atapfa gukora abamushinzwe batamwemereye nko kuvugana n’itangazamakuru, ibyo ashyira ku mbuga nkoranyamabaga agomba kubanza kubyitondera n’ibindi.

Uretse Nyampinga w’u Rwanda abandi bakobwa baba barageze ku cyiciro cya nyuma nabo ubuzima bwabo buhita bihinduka kuko baba banyuze mu maso ya benshi.

Abantu batari bake bihutira kubakurikira ku mbuga nkoranyambaga bakoresha kugira ngo babona uko babayeho buri munsi, nabo si ukubahata amafoto bakivayo.

Bamwe bagiye bakurikira abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda bakunze kuvuga ko abakobwa bategukanye ikamba bahita bahindura imyitwarire bakararuka, ibintu bituma bashinja iri rushanwa kuba umuyobora wo gucuruza abana b’abakobwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2020, Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonnee yavuze ko irushanwa rya Miss Rwanda rifungurira imiryango y’amahirwe ababa baryitabiriye, abatana bakajya mu ngeso mbi ari ababa barananiranye.

Ati “ Njya numva abantu bavuga ku kintu kijyanye no kumurika [exposure] ni kimwe n’ishuri hari uwiga akaba umwubatsi akubaka inzu nk’iyi turimo undi akaba umunyamakuru mwiza ariko hari n’abajya mu ishuri ugasanga bwa bumenyi bwe abukoresha yiba abantu, akora ibitajyanye n’ibyo yagakwiye kuba akora. Ikibazo ntabwo kiba ari uko wamenyekanye ikibazo ni uko wabikoresheje.”

Yunzemo ati “Ngira ngo mujya mubona ko abakobwa baza muri Miss Rwanda tubona amatangazo yamamaza arimo gukorwa hirya no hino mu gihugu barimo, iyo ureba uburyo babona akazi ni uko baba barabonye amahugurwa ashobora gutuma bagira icyo bageza kuri kompanyi yabahaye akazi. Byose ni ibibafasha kubateza imbere.”

Ishimwe Dieudonnee yaboneyeho asaba aba bakobwa kuzakomeza kurangwa n’indangagaciro ziranga abanyarwandakazi n’ikinyabupfura bakabyaza umusaruro amahirwe babonye.

Kuri uyu wa Kane amatora yo kuri interineti no kuri telefone yatangiye, bikaba biteganyijwe ko tariki 01 Gashyantare 2020 hazaba irushanwa rizasiga hamenyekanye abakobwa 20 bazajya mu mwiherero uzatangira tariki 09 Gashyantare 2020.

Abakobwa bari muri Miss Rwanda basabwe gukomeza kurangwa n'imyitwarire myiza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND