RFL
Kigali

Ku nshuro ya mbere Papi Clever agiye kuririmbana n'umugore we mu gitaramo cya James & Daniella

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/01/2020 17:14
0


Umuramyi Tuyizere Clever (Papi Clever) uherutse kurushinga n'umukunzi we nawe w'umuririmbyi witwa Dorcas Ingabire wakuriye muri korali Goshen y'i Musanze, bagiye kuririmbana bwa mbere mu gitaramo batumiwemo na James & Daniella bamamaye mu ndirimbo 'Mpa amavuta'. Ni igitaramo kizabera muri Kigali Arena mu minsi micye iri imbere.



Mu kiganiro na INYARWANDA, Rugarama James umwe mu bagize itsinda James&Daniella yadutangarije ko bazaba bari kumwe na Papi Clever & Dorcas Ingabire kandi ko bazaririmba bari kumwe nka 'couple'. Abandi baririmbyi batumiwe, bazatangazwa mu minsi iri imbere. Ni ubwa mbere Papi Clever & Dorcas bazaba bagaragaye mu gitaramo bari kumwe kuva bakoze ubukwe bwabaye tariki 7 Ukuboza 2019, by'akarusho ni nabwo bwa mbere bazaba baririmbanye imbere y'imbaga y'abakunzi b'umuziki wa Gospel.


Papy na Dorcas bagiye kuririmbana mu gitarambo bwa mbere nyuma y'iminsi micye bakoze ubukwe

James & Daniella bategute iki gitaramo, bamaze igihe gito bamenyekanye mu muziki uhimbaza Imana, amazina yabo azwi n’abantu ibihumbi n’ibihumbi yaba mu Rwanda no muri Diaspora nyarwanda. Bombi batangiriye umuziki muri korali, baza kwanzura gukora itsinda rya babiri baritangira ubwo babaga muri Uganda, baza kugaruka mu Rwanda ari nabwo bakoraga indirimbo zigakundwa by’ikirenga aho twavugamo; Mpa amavuta, Nkoresha n’Ububyutse baherutse gushyira hanze. Aba baririmbyi ni abakristo mu itorero Four Square Gospel church.


James & Daniella bagiye kumurika album yabo ya mbere mu gitaramo gikomeye

Iki gitaramo kizaba tariki 01/03/2020 kibere mu mujyi wa Kigali muri Kigali Arena yakira abantu barenga ibihumbi icumi. Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura 5,000Frw mu myanya isanzwe, 10,000Frw mu myanya y'icyubahiro na 20,000Frw mu myanya y'icyubahiro cyinshi (VVIP). James Rugarama yavuze ko intego y’iki gitaramo ari ukuramya no gusenga mu buryo bwimbitse. Yunzemo ko bazaba bamurika album yabo bise ‘Mpa amavuta’ iriho indirimbo 8.

James yagize ati “Concert iri kuri tariki ya mbere z’ukwa 3/2020. Intego ni 2 ni ukuramya no gusenga, dutegura kuzabikora mu buryo buri Excellent. Ikindi ari nayo title y’igitaramo, tuzaba tu launchinga album yacu yitwa Mpa amavuta izaba iriho indirimbo 8. Turi kuyitunganya neza.” Abajijwe impamvu bahisemo gukorera igitaramo cyabo muri Kigali Arena, yavuze ko ari byiza gutegura ibintu byiza ukabitegurira ahantu heza, ati “Ni byiza gutegura ibyiza n’ahantu heza”.

Asabwe na INYARWANDA kugira icyo ateguza abantu bazitabira iki gitaramo cyabo, James Rugarama yagize ati “Icyo twateguza abantu ni uko turi gutegura uno mugoroba mu buryo buri Excellent, turifuza kuzaramya Imana mu ndirimbo mu buryo bwo hejuru cyane!.” Ni ubwa Mbere James & Daniella bagiye gukorera igitaramo mu Rwanda, gusa si cyo cya mbere bakoze kuva batangiye umuziki kuko hari icyo bakoreye muri Uganda mu mpera z'umwaka wa 2017 ari naho bakoreraga umurimo w’Imana.


Igitaramo James & Daniella batumiyemo Papi & Dorcas






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND