RFL
Kigali

Emmy waririmbye ku baca intege umukunzi yifashishije umukobwa wabyiniye Burna Boy-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/01/2020 9:53
0


Umuhanzi Emmanuel Nsengiyumva [Emmy] ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2020, yasohoye amashusho y’indirimbo ye ya mbere muri uyu mwaka yise “Come” y’iminota itatu n’amasegonda 35’.



Emmy ni umuhanzi ubifatanya no kwandika indirimbo wakunzwe mu ndirimbo nka "Nsubiza", “Kuki’, "Ntibigishobotse", "Ese uri inde" n'izindi nyinshi zatumye ahatana mu marushanwa akomeye y’umuziki.

Yabwiye INYARWANDA, ko indirimbo ye nshya yise “Come” yasanganiye “Ntagufite” yayanditse ashingiye ku byo abona mu buzima bwa buri munsi aho mu bantu babiri bakundana habamo umwe ucibwa intege n’abamubwira ko yibeshye.

Emmy ati “Hari igihe ukunda umuntu abantu bagashaka kumuca intege bamubwira ibintu byinshi bibi kuri wowe ni aho nakuye igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo nasohoye.”

Uyu muhanzi avuga ko ubutumwa yaririmbye muri iyi ndirimbo bwamworoheye kubugaragaza nk’uko yabyifuzaga kuko umukobwa[Sarah] wamufashije kubukina yifashishijwe n’abahanzi bakomeye mu mashusho y’indirimbo zabo.

Uyu mukobwa usanzwe ari umubyinnyi yagaragaye mu mashusho y’indirimbo z’abanya-Nigeria nka Burna Boy, Tekno, Tiwa Savage n’abandi bubatse amazina.

Yavuze ko ubwo yiteguraga gufata amashusho y’iyi ndirimbo byamworoheye kwifashisha uyu mukobwa kuko yasanze afite umwanya.

Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo ayitezeho kumufasha kwema mu kibuga cy’umuziki muri uyu mwaka mushya.

Amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na Danny Beats. Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu Mujyi wa Houston X. Yafashwe anatunganwa na Producer uri mu bakomeye mu Mujyi wa Texas witwa Dang.


Sarah wabyiniye Burna Boy, Tiwa Savage n'abandi agaragara mu mashusho y'indirimbo ya Emmy

Umuhanzi Emmy yasohoye amashusho y'indirimbo "Come" yifashishijemo umukobwa wabyiniye Burna Boy, Tekno n'abandi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "COME" YA EMMY

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND