RFL
Kigali

Safi Madiba yemeje ko agiye kwerekeza muri Canada

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:22/01/2020 22:48
0


Umuhanzi Niyibikora Safi [Madiba] yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2020 azerekeza muri Canada ahaba umugore we ndetse azakorerayo ibitaramo no muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika



Hari hashize iminsi bihwihwiswa ko Safi Madiba yamaze kubona ibyangombwa byo kujya gutura muri Canada akabanayo n'umugore we Niyonizera Judithe ariko nta gihamya ihari.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze uyu muhanzi uherutse gusohora indirimbo yise "Ntimunywa" yatangaje ko muri Gicurasi na Kamena uyu mwaka wa 2020 azajya muri Canada na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika aho azakorera ibitaramo.

Ubwo twandikaga iyi nkuru Safi yari ataradusubiza niba koko azahita akomeza agatura ibwotamasimbi cyangwa se azagaruka mu rw'imisozi igihumbi agakomeza gukora umuziki we nk'ibisanzwe.

Safi aherutse gutandukana na The Mane Music Label bari bamaranye imyaka ibiri, ahita ashinga kompanyi ye y'umuziki yise Nukuri Music.

Niyibikora wahoze mu itsinda rya Urban Boys yitandukanyije na ryo mu 2017 ndetse muri uwo mwaka ni nabwo yakoze ubukwe na Niyonizera Judithe usanzwe uba muri Canada.


Kuva icyo gihe kugeza ubu babonana gake iyo umugore yaje mu kiruhuko mu Rwanda bikaba bishoboka cyane ko bagiye kubana noneho umunsi ku munsi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND