RFL
Kigali

Micho watoje amavubi yagizwe umutoza wa Chipolopolo ya Zambia

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/01/2020 17:36
0


Milutin ’Micho’ Sredojević ukomoka muri Serbia, uherutse gutandukana n’ikipe ya Zamalek yo mu Misiri niwe wagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Zambia izwi ku kazina ka ‘Chipolopolo Stars’, akaba ahigitse abatoza barimo Emmanuel Amunike wajyanye Taifa Stars ya Tanzania mu gikombe cya Afurika baherukagamo mu myaka irenga 30.



Micho akaba yatandukanye n’ikipe ya Zamalek yo mu Misirimu mpera za 2019, ayimazemo amezi 4 gusa, azira umusaruro mucye. Akaba yari yarayigezemo avuye muri Orlando Pirates yo muri Africa y’Epfo.

Micho yahembwaga umushahara mwiza muri Zamalek kuko nta kibazo cy’ubukungu bari bafite, akaba yarahembwaga  $100 000 ku kwezi, ariko nabo bakamusaba umusaruro mwiza ndetse n’ibikombe bitandukanye mu Misiri ndetse no muri Afurika muri rusange.

Milutin Micho yatoje ikipe y’u Rwanda muri 2012 kugeza muri 2014, ahava yerekeza mu gihugu cya Uganda aho yahesheje Uganda itike yo gukina igikombe cy’Africa inshuro 2 zikurikiranye, nyuma nyuma y’igihe kinini bagerageza byaranze, aza kuhava yerekeza muri Afurika y’Epfo, mu ikipe ya Orlando Pirates.

Zambia ikaba ifite igikombe cya Afurica cya 2012, ariko mu mwaka ushize ikaba  yarananiwe kubona itike ya CAN yabereye mu Misiri.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zambia ryasabye Milutin Micho, kubasubiza muri CAN 2021, izabera muri Cameroon ndetse akanashaka uburyo yayegukana, ndetse akanashakisha itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, kizabera muri Qatar, aho iki gihugu kiri mu itsinda rimwe na Tunisia, Equatorial Guinnea na Mauritania.


Micho watoje amavubi yagizwe umutoza mukuru wa Zambia


Micho yahesheje Uganda itike ya CAN ishuro ebyiri


Zambia igiye gutozwa na Micho


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND