Ezzeldin Bahader w’imyaka 75 ukomoka mu Misiri agiye guca agahigo ko kuba umukinnyi ukuze kurusha abandi ku Isi, anandikwe mu gitabo cy’abakoze ibidasanzwe ku Isi “Guinness des Records” nyuma y’uko yamaze kwemererwa gukina mu cyiciro cya gatatu n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Misiri.
Ubusanzwe
Umunya-Isreal Isaac Hayik w’imyaka 73 n’iminsi 95 kuri ubu ukina muri Maccabi
Ironi y’iwabo muri Israel ni we wari ufite agahigo ko kuba ari we mukinnyi ukuze
kurusha abandi ku Isi, mu bakiri mu kibuga.
Ariko kuri uyu wa Kabiri ni bwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Misiri, ryahaye ibyangombwa Bahader kugira ngo akinire
ikipe yitwa “6 Octobre” ibarizwa mu cyiciro cya gatatu mu Misiri.
Mu
kiganiro Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Misiri (EFA) ryahaye
itangazamakuru ryavuze ko ikipe ya “6 Octobre” yamaze kumenyesha Guiness des
Records ko Bahader agiye gukuraho aka gahigo mu mukino utaha iyi kipe izakina.
Ntabwo
higeze hagaragazwa andi makipe Ezzeldin Bahader yakiniye cyangwa byinshi
bigenda n’urugendo rwe mu mupira w’amaguru.
Kugeza
ubu, Misiri ni yo ifite umukinnyi ukuze, Essam El Hadary, wagaragaye mu Gikombe
cy’Isi. Ku myaka 45, El Hadary yakuyeho agahigo kari gafitwe na Umunya-Colombia
Faryd Mondragón wakinnye Igikombe cy’Isi mu 2014 afite imyaka 43 n’iminsi
itatu.
Abakinnyi
bakuze bakomeje kugaragara mu mupira w’amaguru mu bice bitandukanye by’Isi,
nyuma yaho umuyapani w’imyaka 52 y’amavuko Kazuyoshi Miura, aherutse kongera
amasezerano mu ikipe ya Yokohama FC y’iwabo mu Buyapani, ubu akaba ari
umukinnyi iyi kipe igenderaho kandi akaba akunze kuyitabara aho rukomeye.
Ezzeldin
Bahader nakina umukino mu ikipe ya 6 Octobre, azahita yandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo,
anace agahigo ko kuba ariwe mukinnyi w’umupira w’amaguru ukiri mu kibuga ukuze
kurusha abandi bose ku Isi.
Bahader w'imyaka 75 yemerewe na EFA gukinira ikipe ya 6 Octobre yo mu cyiciro cya Gatatu
Bahader yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera kujya mu kibuga
Isaack w'imyaka 73 ni we wari ufite agahigo ko kuba umukinnyi ukuze kurusha abandi ku isi
TANGA IGITECYEREZO