RFL
Kigali

Imbamutima za Mbwana Samatta umukinnyi wa mbere wo muri Tanzania ugiye gukina muri English Premier League

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/01/2020 10:47
0


Mbwana Samatta yatangaje ko yishimye cyane kandi biteye ishema kuba yageze mu ikipe ya Aston Villa, avuga ko yibuka cyane ubwo yarebaga Gabby Agbonlahor atsindira ibitego iyi kipe, none kuri ubu akaba ari we ugiye kujya ahigira ibitego ikipe y’ibigwi mu Bwongereza.



Uyu rutahizamu yaguzwe avuye mu ikipe ya Genk yo mu Bubiligi, aba umuntu wa mbere wo muri Tanzania ugiye gukina muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza.

Mu kiganiro cya mbere yahaye Villa TV y'iyi kipe, uyu musore w'imyaka 27 uzwi cyane ku izina rya 'Ally' yavuze ko ibi ari ishema ku gihugu cye.

Yagize ati: "Ndishimye cyane, ni intambwe nini cyane mu rugendo rwanjye rwo gukina umupira, ku bantu bose bo muri Tanzania, iyi ni intambwe ikomeye no ku gihugu.

"Buri wese iwacu yari ategereje kureba igihe umuntu wo muri Tanzania azabasha kugera muri Premier League, none ngaha ndahageze uyu munsi. Nshimiye cyane".

Samatta yamenyekaniye mu ikipe ya Simba SC ariho ahita agurwa na TP Mazembe yo muri DR Congo (2011 - 2016) ikipe yanatwaranye nayo igikombe cy'amakipe yabaye aya mbere muri Africa ‘CAF Champions League’.

Iyi kipe niyo yaje kumugurisha muri Genk mu Bubiligi ari naho Aston Villa yamubengutse ihita inamugura.

Samatta avuga ko yibuka cyane ko yakuze areba Premier League, ko yibuka abona Gabby Agbonlahor wakiniraga Aston Villa ayitsindira ibitego.

Ati: "Kuva ndi umwana, imwe mu makipe narebaga na Aston Villa irimo. Nzi byinshi kuri Aston Villa ariko cyane cyane abakinnyi bakinnye hano mbere. Ni ikipe ikomeye cyane kuri njyewe".

Samatta yaciye agahigo ko kuba umunya –Tanzania wa mbere ukinnye muri shampiyona ikomeye y’ubwongereza, uyu musore akaba aje gufasha Aston Villa kuva mu murongo utukura irimo ku rutonde rwa shampiyona dore ko mu mikino 23 imaze gukinwa iri ku mwanya wa 18 n’amanota 22.


Mbwana Samatta yasinye imyaka ine n'igice muri Aston Villa


Samatta yabaye umutanzania wa mbere ugiye gukina muri English Premier League


Samatta yavuze ko yakuze akunda Aston Villa


Samatta ngoyakuze abona Gabby Agbonlahor ariwe utsindira ibitego Aston Villa







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND