RFL
Kigali

Kenya: Jaguar yabaye iciro ry'imigani ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guha matora mugenzi we w'umudepite ufunze

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:22/01/2020 9:02
0


Depite Jaguar nyuma yo gutanga matora 200 yageneye infungwa zifungiye muri gereza yitwa Industrial Area Prison, akavuga ko yizeye ko imwe iri bugere ku nshuti ye Depite Babu Owino ushinjwa kwambura ku ngufu amafaranga uwitwa DJ Evolve no kugira uruhare mu iraswa rye, yanezwe n'abatari bake ku buryo ubu yabaye iciro ry'imigani.




Arifuza ko imwe muri izi matora igera kuri Babu Owino

Banyuze ku mbuga nkoranyambaga abaturage benshi banenze umuhanzi Jaguar uhagarariye intara ya Starehe mu Nteko Nshingamateko muri Kenya, nyuma yo kuvuga ko yizeye ko imwe muri izi matora yatanze izagera kuri mugenzi we Depite Babu Owino uhagarariye agace k'Uburasirazuba bwa Embakasi mu Nteko Nshingamategeko muri Kenya, akaba yaratawe muri yombi kuri uyu wa Mbere.

Arashijwa kugira uruhare mu guhohotera Mr Felix Orinda ukoresha izina rya DJ Evolve mu mwuga wo kuvanga imiziki warashwe akamburwa n'amafaranga. Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mutarama 2020, Francis Andayi umuyobozi w’urukiko rwa Nairobi yavuze ko Depite Babu Owino afunze, ibye bizasobanurwa n’urukiko tariki 27 Mutarama 2020.


Depite Babu Owino watawe muri yombi

Jaguar wamamaye mu ndirimbo "Kigeugeu" akaba n'umudepite na mugenzi we Babu Owino batangiye kwamamara muri politike cyane mu 2017, ubwo uyu muhanzi yari ashyigikiye Perezida Uhuru Kenyatta mu gihe Babu Owino we yari inyuma ya Raila Odinga. Icyo gihe aba bombi barebanaga ay'ingwe biza guhinduka bahuriye mu Nteko ishinga amategeko. Benshi mu baturage ba Kenya mu bitekerezo byabo bagaragaje ko batishimiye izi matora depite Njagua Kanyi (Jaguar) yatanze muri iyi gereza, zirimo n’igomba kugera kuri mugenzi we depite Babu Owino.

Reba bimwe mu bitekerezo batanze ku imbuga nkoranyambaga:

@vickyodipo,yanditse ati” Birangiye umunyeporiki agushije neza imfungwa, ntawamenya igikurikiye ni ukubafashisha iby'abatishoboye”.

@IamHillary we yanditse ati” Ibi tuzabyifashisha mu kukurwanya umunsi umwe”.

@julishwa we yagize ati” Amakimbirane hagati yanyu ntarashira @RealJaguarKenya , usahatse kuvuga ko ubu ari bwo bufasha bwonyine ubonye waha @HEBabuOwino? Uri umunyarwenya wa 2020”.

@MheshimiwaKaka we yagize ati” Ntawamenye birashoboka ko ubu hari n’indi nzirakarengane nyuma y'ibi".

@ikuchig ati”Ishimishe ibi ni ibihe byawe bya nyuma mu Nteko ishinga amategeko”.

REBA HANO INDIRIMBO YA JAGUAR KIGEUGEU









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND