RFL
Kigali

Umukobwa ufitanye isano na Miss Mutesi Aurore ari guhatanira ikamba rya 2020-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/01/2020 18:00
1


Umukobwa witwa Mutegwantebe Chanice uri mu bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020, yatangaje ko Miss Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2012 bafitanye isano ndetse ko yakuze ashaka kugera ikirenge mu cye.



Mutegwantebe ni umwe mu bakobwa 20 b’ubwiza babonye itike yo guhagararira umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 mu majonjora yabaye kuwa 18 Mutarama 2020 yabereye kuri Hill Top Hotel iherereye i Remera. Uyu mukobwa wiyamamaje afite nimero 07 mu irushanwa umushinga we ni ugufasha urubyiruko rw’u Rwanda kugera ku nzozi zabo.


Mutegwantebe yabwiye INYARWANDA, ko yatangiye gutekereza guhatanira ikamba rya Miss Rwanda akiri muto ubwo Miss Mutesi Aurore Kayibanda yahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2012 yaje no kwegukana.

Yavuze ko hari byinshi yigiye kuri Miss Mutesi Aurore kuko bari baturanye kandi bakaba ari n’ ‘abavandimwe’. Ati “Miss Mutesi Aurore ari mu batumye ngira igitekerezo cyo kwitabira. Nari ntegereje ko igihe cyanje kigera ngahatanira ikamba.”

Uyu mukobwa avuga ko ababyeyi be n’aba Miss Aurore Mutesi ari ‘ababyara’ kandi ko mu bihe bitandukanye avuga n’uyu mukobwa wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda n’ubwo atari cyane.

Yavuze ko Miss Aurore ari umwe mu bo azamenyesha ko yabashije gukomeza ‘n’ubwo tutari inshuti za hafi bibaye byaba ari byiza nanone abimenye’. Avuga ko agiye kunoza neza umushinga we kugira ngo azabashe kuboneka mu bakobwa 20 bazajya mu mwiherero w’irushanwa.

Mutesi Aurore Kayibanda afite amakamba atatu yabaye Nyampinga w'u Rwanda 2012, Nyampinga w'Umuco 'Miss Heritage 2012' ndetse na Miss Fespam 2013. Ku rubuga rwa Instagram akurikirwa n'abarenga ibihumbi 160.

Ibirori byo guhitamo abakobwa 20 bazajya mu mwiherero w’irushanwa rya Miss Rwanda bizaba ku wa 01 Gashyantare 2020 mu muhango uzabera i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha.

Nyampinga w’u Rwanda azahembwa imodoka nshya ya Suzuki Swift, umushahara wa buri kwezi azajya ahabwa na African Improved Food ungana n’amafaranga 800 n’ubufasha bw’amafaranga azajya ahabwa na Ecobank.

Igisonga cya mbere azahembwa miliyoni imwe n'ibihumbi 200 na  MD Group ari nayo izajya imuhemba buri kwezi.

Uzatorwa nka Nyampinga ukunzwe [Miss Popularity] azahita aba umufatanyabikorwa wa MTN Rwanda aho azahembwa miliyoni imwe n’igice akajya ahabwa amafaranga ibihumbi 50 mu gihe yagaragaye mu bikorwa byo kwamamaza gahunda ya “MTN Yolo” ndetse n’uburyo bw’itumanaho mu mwaka wose.



Mutegwantebe Chanice yavuze ko afitanye isano Miss Mutesi Aurore wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2012

Dr.Higiro Jean Pierre yatanze 'Yes' kuri Chanice uhatanira ikamba rya Miss Rwanda

Miss Mutesi Aurore Nyampinga w'u Rwanda 2012 afite andi makamba abiri

REBA KU MUNOTA WA 13' KUGEZA KU WA 15' CHANICE AVUGA KURI MISS MUTESI AURORE

">

AMAFOTO: Afrifame

VIDEO: NIYONKURU Eric-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UWIMANA MARTHA3 years ago
    Ungomba kwigirira icyizere ni imana ikakikugirira





Inyarwanda BACKGROUND