RFL
Kigali

David Olney yapfiriye kuri ‘stage’ ari kuririmba

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:21/01/2020 14:57
0


Umuhanzi w’umunyamerika David Olney yaguye ku rubyiniro arimo aririmba mu iserukiramuco rya muzika muri leta ya Florida



Uyu mugabo w’imyaka 71 yari ageze hagati aririmba maze agira atya asaba imbabazi abafana, afunga amaso araceceka nk’uko bivugwa n’abahanzi babiri bari iruhande rwe.

Birakekwa ko yagize ikibazo cy’umutima muri iryo joro rya muzika nk’uko byatangajwe n’abategura iryo serukiramuco.

Uyu muhanzi yamamaye cyane muri Amerika mu myaka ya 1980 aho yaririmbaga mu itsinda rya Rock ryitwa The X-Rays mbere y’uko ajya kwiririmbana akanasohora Album zigera kuri 20.

Amy Rigby umunyamuziki wari umuri iruhande, yanditse kuri Facebook ati: “Olney yari ageze hagati mu ndirimbo ya gatatu maze arahagarika, asaba imbabazi maze arasinzira”.

"Yakomeje kwicara yemye anafashe guitar ye mu maboko yambaye ingofero ye n’ijaketi".

Scott Miller, nawe wari iruhande rwe avuga ko bagerageje kumugarura mu buzima.

Ati: “Yahagaritse kuririmba, aravuga ngo ‘nimumbabarire’ maze ashyira akananwa mu gituza arasinzira. Byabaye mu mahoro nk’uko nawe ari umunyamahoro”.

Uyu akomeza avuga ko bamurambitse hasi bakagerageza kumugarura mu buzima ariko bikaba iby’ubusa apfa akora ibyo yakundaga.

Src: BBC
 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND