RFL
Kigali

Menya uburyo bworoshye bwagufasha kubyimbura inda yawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:21/01/2020 13:58
4


Hari abantu bakunze kugira ibibazo bikomeye nyuma yo gufata amafunguro ugasanga barumva bakomeje kubyimba inda kandi bariye kare. Ibi ahanini biterwa n’uko igogora riba ritagenze neza aho rimwe na rimwe haziramo no kuribwa mu nda, gusohora imyuka itameze neza, n’ibindi



Mbere y’uko turebera hamwe ikintu cyagufasha kugabanya kubyimba inda cyangwa se gutumba inda, reka turebere hamwe ikiwutera:

Bimwe mu biwutera harimo gukunda gufata amafunguro arimo ibinyampeke, isukari, ibikomoka ku mata, ikawa ndetse n’ibinyobwa bifite gaz.

Umunaniro ukabije: Ubusanzwe bavuga ko amara y’umuntu ari nk’ubwonko bwa kabiri, iyo umuntu afite umunaniro ukabije ntabwo abasha gufasha umubiri gukora neza no kugogora ibyo wafashe ni yo mpamvu ahanini stress ishobora gutuma umuntu agugarara akabyibuha inda.

Ikindi gishobora gutuma umuntu abyimba inda ni ukurya vuba vuba ntufashe umubiri kumira witonze ndetse ngo na rya gogora rigende neza, ni kimwe nko kurya shikarete nabyo bishobora kuba intandaro yo kubyimba inda.

Dore icyo wakora rero kugira ngo inda yawe ibyimbuke

Fata indimu imwe,

Cocombre imwe,

Akayiko k’umutobe w’igikakarubamba,

Akayiko ka tangawizi iseye,

N’igice cy’ikirahuri cy’amazi

Ibyo byose ujye ubivanga neza ubundi ubifate vuri gitondo, nyuma y’iminsi itatu uzambwire uko bimeze

Icyitonderwa: umugore utwite ntakwiye kunywa uyu muti

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bebe4 years ago
    Murakoze
  • kagabo4 years ago
    BullShit, kubyimba kw'inda ntaho bihuriye nibyo muvuga! Biterwa ni ibinyampeke!
  • Jean de dieu2 years ago
    Cocobre ziboneka he?
  • Iradukunda manuel1 year ago
    Murabagaciro mu'buzima Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND