Hari abantu bakunze kugira ibibazo bikomeye nyuma yo gufata amafunguro ugasanga barumva bakomeje kubyimba inda kandi bariye kare. Ibi ahanini biterwa n’uko igogora riba ritagenze neza aho rimwe na rimwe haziramo no kuribwa mu nda, gusohora imyuka itameze neza, n’ibindi
Mbere y’uko turebera hamwe ikintu cyagufasha kugabanya
kubyimba inda cyangwa se gutumba inda, reka turebere hamwe ikiwutera:
Bimwe mu biwutera harimo gukunda gufata amafunguro
arimo ibinyampeke, isukari, ibikomoka ku mata, ikawa ndetse n’ibinyobwa bifite
gaz.
Umunaniro ukabije: Ubusanzwe bavuga ko amara y’umuntu
ari nk’ubwonko bwa kabiri, iyo umuntu afite umunaniro ukabije ntabwo abasha
gufasha umubiri gukora neza no kugogora ibyo wafashe ni yo mpamvu ahanini stress
ishobora gutuma umuntu agugarara akabyibuha inda.
Ikindi gishobora gutuma umuntu abyimba inda ni
ukurya vuba vuba ntufashe umubiri kumira witonze ndetse ngo na rya gogora
rigende neza, ni kimwe nko kurya shikarete nabyo bishobora kuba intandaro yo
kubyimba inda.
Dore icyo wakora rero kugira ngo inda yawe ibyimbuke
Fata indimu imwe,
Cocombre imwe,
Akayiko k’umutobe w’igikakarubamba,
Akayiko ka tangawizi iseye,
N’igice cy’ikirahuri
cy’amazi
Ibyo byose ujye ubivanga neza ubundi ubifate vuri
gitondo, nyuma y’iminsi itatu uzambwire uko bimeze
Icyitonderwa: umugore utwite ntakwiye kunywa uyu
muti
Src: santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO