RFL
Kigali

Sr.Bangamwabo Catherine aratabariza umwana abereye nyina wabo urwaye impyiko zombi, hakenewe miliyoni 10 Frw-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/01/2020 11:59
1


Umumaseri (Soeur) witwa Bangamwabo Catherine wa St Vincent de Paul mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kicukiro, atarabariza umwana witwa Manirakiza Ally Alain urwaye impyiko zombi, hakaba hakenewe itike yo kujya kumuvuriza mu Buhinde.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Sr Bangamwabo Catherine, yavuze ko uyu mwana atabariza ari imfubyi ku babyeyi bombi. Yavuze ko ari we umwitaho kuri buri kimwe kuva afite imyaka 5 kugeza uyu munsi. Umuryango we urakennye ku buryo batabona itike y’indege ijyana uyu mwana mu Buhinde ahari abaganga b’inzobere bamwitaho bakamuvura agakira na cyane ko habonetse uwemeye kumuha impyiko nzima.

Yagize ati “Naje hano gusaba ubufasha n’ubuvugizi bw’umwana witwa Manirakiza Ally Alain, hashize umwaka ari kuri  Dialyse (imashini ifasha abantu bafite impyiko zidakora) i Kanombe Yatangiye gufatwa yiga muri segonderi i Butare.” Icyo gihe bamujyanye mu bitaro bitandukanye ariko uburwayi ntibabubone, nyuma yaho kubera ko yari atangiye kubyimba amaguru, amaboko n’inda, bamujyanye ku bitaro bya Muhima muri Kigali, nabyo biza kumwohereza ku bitaro bya Gisirikare bya Kanombe ari naho babashije kumenya ko impyiko ze zombi zifite ikibazo.


Manirakiza amaze igihe arembeye mu bitaro by'i Kanombe

Abaganga b’i Kanombe ari naho uyu mwana arwariye kugeza magingo aya, basanze byaba byiza uyu mwana agiye kuvurirwa mu Buhinde bakamuha indi mpyiko nzima. Umuryango w’uyu mwana uvuga ko nta bushobozi ufite bwo kumuvuza. Basabye inkunga muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ibemerera kumuvuza, ni ukuvuga ko izishyura amafaranga ibitaro byo mu Buhinde bizabaca. Ikibazo gikomereye uyu muryango ni ukubona itike yo kugera mu Buhinde y’abantu batatu; umurwayi, umurwaza n’umuntu wemeye gutanga impyiko.


Sr Bangamwabo Catherine arasaba ubufasha

Nk’uko InyaRwanda.com yabitangarijwe na Sr Bangamwabo Catherine , kugeza ubu kakenewe nibura ibihumbi 10 by’amadorali y’Amerika angana n’amanyarwanda miliyoni 9 hafi miliyoni 10 (10,000,000Frw). Barasaba ubufasha buri umwe wagira icyo abafasha kugira ngo uyu mwana ajye kuvurwa. Sr Bangamwabo yavuze ko igihe cyose itike yabonekera, Manirakiza Ally Alain yahita ajyanwa mu Buhinde.


Hakenewe inkunga yawe kugira ngo Manirakiza avurirwe mu Buhinde

UWAKENERA GUFASHA UYU MWANA, YAVUGANA NA SR BANGAMWABO KURI TELEFONE IKURIKIRA: 0788610658

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SR BANGAMWABO CATHERINE


VIDEO: Eric NIYONKURU-InyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Steve4 years ago
    account to send money





Inyarwanda BACKGROUND