RFL
Kigali

DJ Khaled yibarutse ubuheta

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:21/01/2020 11:21
0


Icyamamare muri muzika yo muri Amerika, DJ Khaled ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo gutangira umwaka wa 2020 yibarutse umwana we wa kabiri.



Kuri uyu wa 21 Mutarama 2020 ni bwo DJ Khaled yashyize ifoto kuri Instagram ari mu byishimo hamwe n’umubyaza witwa Dr Jin, yandika n’amagambo ashimira n’umugore we wibarutse ubuheta.

Ati “ Urakoze Mana, urakoze mwamikazi wanjye Nicole, Imana iguhe umugisha Dr Jin! Undi mwana!”

Tariki  12 Nzeri 2019 ni bwo DJ Khaled yatangaje bwa mbere ko umugore Nicole Tuck ari kwitegura kubyara umwana w’umuhungu wa kabiri ukurikira uwitwa Asahd Tuck wavutse mu 2016.

Yavuze ko nyuma yo kubyara imfura ye ubuzima bwe bwahindutse ndetse bukuzuramo imigisha myinshi dore ko yakoze alubumu zakunzwe cyane harimo “Father of Asahd” na “Grateful.”

Nicole Tuck wibarutse ubuheta amaranye imyaka isaga 13 na DJ Khaled. Uretse kuvanga imiziki Khaled Mohamed Khaled yamamaye cyane mu gukora indirimbo yahurije hamwe abahanzi b’ibyamamare.

Dj Khaled n'umugore we babonye umwana wa kabiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND