Dr Vuningoma James wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) yitabye Imana azize uburwayi, mu gitondo cy’uyu wa mbere tariki 20 Mutarama 2020.
Dr Vuningoma yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. INYARWANDA yahawe amakuru avuga ko "yaguye hano mu Rwanda nyuma yo kuva kwivuza mu Buhinde. Hari hashize iminsi micye avuyeyo"
Umuryango mugari w'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco wavuze ko "Ubabajwe no guhomba Umuyobozi mwiza wayiyoboye kuva yashingwa mu mwaka wa 2012 kugeza ubu kandi akaba yari amaze kugeza heza uru rwego ndetse n'iterambere ry'umuco n'ururimi muri rusange."
Dr Vuningoma yitabye Imana mu gitondo cy'uyu wa Mbere
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA
TANGA IGITECYEREZO