RFL
Kigali

Basketball: Mu Rwanda hasojwe amahugurwa ku miyoborere muri gahunda yiswe ’FIBA Plus’- AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/01/2020 18:05
0


U Rwanda ni kimwe mu bihugu byatoranyijwe n’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball ku isi ‘FIBA’ muri gahunda ya FIBA Plus igamije kuzamura urwego rw’imiyoborere na tekinike mu bihugu bitandukanye, ikaba ariyo mpamvu kuri uyu wa Gatandatu i Kigali hasojwe amahugurwa, abanyarwanda bahugurwaga n’impuguke mpuzamahanga zo muri FIBA.



Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 18 Mutarama 2020 hasojwe gahunda yo gutegura Igenamigambi n’iteganyabikorwa (Operational Plan) y'ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball (FERWABA) ku bufatanye n’Impuguke zo mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’umukino wa Basketball (FIBA) mu bijyanye n’imiyoborere y’amashyirahamwe ya Basketball. Ibi byakoze muri gahunda yiswe FIBA Plus aho U Rwanda ruri mu bihugu 24 kw’isi, 8 byo muri Africa byatoranijwe na FIBA ngo bizamurwe mu rwego rw'imiyoborere na tekinike.

Iki gikorwa cyari kigabanyijemo ibice bibiri. Taliki 15 Mutarama 2020 Impuguke za FIBA zahuye n’abafatanyabikorwa ba FERWABA umwe kuri umwe (1on1 Meeting) harimo Perediza wa FERWABA Bwana Mugwiza Desire, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri ya Siporo Bwana Shema Maboko Didier, Umunyabanga Nshingwabikorwa muri Siporo yo mu mashuri Bwana Gatsinzi Claude, Perezida wa Komite Olempike Bwana Munyabagisha Valens,  urwego rushinzwe Tekinike, abatoza b’amakipe y’igihugu, Urwego rushinzwe Umutungo muri FERWABA.

Tariki 16 Mutarama 2020 Impuguke za FIBA zakoze inama umwe kuri umwe hamwe na bamwe mu bayobozi b’amakipe, abaterankunga ba FERWABA, Itangazamakuru, imiryango idaharanira inyungu, abafana n’abakinnyi.

Ku Itariki ya 17-18 Mutarama 2020 abagize komite nyobozi ya FERWABA ndetse n’abagize  commission za Ferwaba,  bahawe amahugurwa ku bijyanye no gutegura Igenamigambi n’iteganyabikorwa (Operational Plan) n’impuguke za FIBA.

Nyuma y’ibyumweru umunani Impuguke za FIBA zizagaruka gusesengura ibikorwa bitandukanye FERWABA izaba yahisemo kwibandaho mu myaka 2 iri imbere hasinywe amasezerano ku rwego rw’imikoranire n’ubugenzuzi buhoraho.


Lemou Benga impuguke yaturutse muri FIBA


Jean Michel Ramaroson impuguke yoherejwe na FIBA


Izi mpuguke zahuye n'abatoza b'ikipe y'igihugu



Shema Maboko Didier yaganiriye n'izi mpuguke









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND