RFL
Kigali

Volleyball: UTB WVC yitegura imikino nyafurika yaguze abakinnyi b’abanya – Botswana

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/01/2020 12:17
0


Ikipe ya UTB WVC izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika, yatangiye gukora ibishoboka byose kugira ngo yitegure neza iri rushanwa, ku ikubitiro ikaba yamaze gusinyisha abanya-Botswana babiri bagiye kongera imbaraga muri iyi kipe.



Uyu ni umusaruro w’irushanwa ribanziriza shampiyona ritegurwa n’ikipe ya UTB, kuko babengutse aba bakinnyi igihe Botswana yatumirwaga muri iri rushanwa, ikanatahukana umwanya wa Kabiri, aba bakaba ari bamwe mu bakinnyi bigaragaje muri iri rushanwa ryegukanwe na UTB WVC.

Tshiamo Chakalisa ukina imbere hagati (Center-Blocker) na Gaolesetse Lizzy ukina nk’umwataka ku ruhande rw’iburyo (Right Attacker) bamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya University Of Tourism, Technology and Business Studies ’UTB’.

Aba baje biyongera kuri Mukandayisenga Benitha wari umaze umwaka umwe ku mugabane w’i Burayi ndetse n’abandi bakinnyi bakomeye bafashije iyi kipe gutwara ibikombe bitandukanye birimo na Shampiyona y’umwaka ushize.

Umutoza mukuru wa UTB WVC Mbanze Silvester yatangaje ko yishimiye abakinnyi bashya kuko bizamufasha guhangana ku rwego rwisumbuye ndetse bakazabafasha mu gikombe cy’Afurika kuko nk’umutoza afite intego yo kugeza kure ikipe ya UTB ariko by’umwihariko ko abakunzi ba Volleyball bakwitega umukino usukuye kuri UTB.

Biteganijwe ko bahita batangira n’abandi imyitozo guhera tariki 20 Mutarama 2020 mu rwego rwo kwitegura Shampiyona ndetse n’imikino y’irushanwa ry’igikombe cya Afurika UTB izitabira muri uyu mwaka.

UTB WVC niyo yegukanye igikombe cya shampiyona cy'umwaka ushize, ikaba inafite intego yo kwibikaho n'igikombe cy'uyu mwaka, ikanagera kure mu mikino nyafurika izahagarariramo u Rwanda.


Tshiamo Chakalisa w'imyaka 24, umwe mu bakinnyi baje gufasha UTB WVC


Gaolesetse Lizzy ukina nk'umwataka yaje gufasha UTB kwitwara neza mu marushanwa atandukanye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND