RFL
Kigali

Bizimana Yannick na Gilbert bafashije Rayon Sports kotsa igitutu APR FC nyuma yo kwisasira ESpoir FC - Amafoto

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/01/2020 11:39
0


Ibitego bitatu Rayon Sports yatsinze Espoir Fc, byatsinzwe na Bizimana Yannick na Mugisha Gilbert mu mukino w’umunsi 18 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu, byafashije Rayon Sports kugabanya ikinyuranyo kiri hagati yayo na APR FC ikomeza kuyirya isataburenge mu rugamba rwo guhatanira igikombo cya shampiyona.



Ni umukino ikipe ya Rayon Sports FC yakinnye idafite bamwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba barimo umunyezamu wayo wa mbere Kimenyi Yves, batanafite rutahizamu Sugira Ernest uherutse kugira imvune ubwo bakinaga n’ikipe ya As Kigali FC ku mukino w’umunsi wa 17.

Wari umukino wa mbere ku mwana ukiri muto Axel abanzamo muri shampiyona kuva yagera muri iyi kipe.

Ku munota wa gatatu w’umukino, Rayon Sports  yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bizimana Yannick ku mupira yahawe na Oumar Sidibé.

Bizimana Yannick yatsinze ikindi gitego cya kabiri ku munota wa 25, ku mupira wahinduwe na Sekamana Maxime, aroba umunyezamu Ndikuriyo Patient wahise ugira ikibazo gikomeye, asimburwa nyuma y’iminota irindwi yamaze yitabwaho n’abaganga.

Mugisha Gilbert na Rugwiro Hervé bataherukaga mu kibuga bitewe n’ibibazo bitandukanye, bombi binjiye basimbura mu gice cya kabiri, mu mwanya wa Ciza Hussein na Iradukunda Axel.

Habura iminota itanu ngo umukino urangire, Mugisha Gilbert yatsindiye Rayon Sports igitego cya gatatu ku ishoti rikomeye yatereye muri metero nka 25.

Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports igira amanota 38 ku mwanya wa kabiri, irushwa amanota ane gusa na APR FC ya mbere.

Indi mikino y’umunsi wa 18 yabaye ndetse n’iteganyijwe

Ku wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2020

Bugesera FC 0-0 AS Kigali FC

Ku wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2020

Etincelles FC 1-1 APR FC

Heroes FC 0-0 Marines FC

Rayon Sports 3-0 Espoir FC

Ku Cyumweru tariki 19 Mutarama 2020

Gasogi United vs AS Muhanga (Kigali Stadium, 15H00’)

Gicumbi FC vs Police FC (Mumena Stadium, 15H00’)

Musanze FC vs Mukura VS (Ubworoherane Stadium, 15H00’)

Sunrise FC vs SC Kiyovu (Golgotha Stadium, 15H00’)

AMAFOTO Y'UMUKINO WA RAYON SPORTS NA ESPOIR FC


Rayon Sports yasatiriye APR FC nyuma yo gutsinda Espoir FC ibitego 3-0


Yannick Bizimana yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino


Iradukunda Axel wakinnye umukino we wa mbere muri Rayon Sports


Mugheni Fabrice wagize umukino mwiza


Umunyezamu wa Espoir Fc Patient yagize ikibazo asohoka mu kibuga





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND