RFL
Kigali

Rubavu: Abantu bakomeje kwitabira gahunda yo guhabwa urukingo rwa Ebola ku bwinshi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:19/01/2020 17:25
0


Nyuma yo gusobanukirwa ko nta ngaruka urukingo rwa Ebola rugira, abantu batari bake bakomeje kwitabira gahunda yo kwikingiza ari benshi nyuma y’ubukangurambaga bwakozwe abantu bashishikarizwa gukura ubuzima bwabo mu kaga bitabira gahunda yo gufata urukingo rwa Ebola



Iyi gahunda yo gukingira abantu ku bushake yatangiriye mu turere twa Rubavu na Rusizi aho abaturiye ndetse bakoresha umupaka w’u Rwanda na Congo bashishikarijwe gufata urukingo  rwa Ebola bagakura ubuzima bwabo mu kaga

Nyuma y’uko abaturage bahawe urukingo rwa mbere, hagiye humvikana ibihuha bivuga ko uru rukingo rwaba rutera ibibazo by’ubuzima birimo n’uburemba, baje gusobanurirwa neza n’itsinda rishinzwe gutumira abantu  ryitwa rinda ubuzima ko atari byo ndetse batangira kwihutira gufata urukingo ari benshi

UWAYEZU Frederic, umwe mu bahawe uru rukingo ahamya neza ko nta ngaruka rwamugizeho ndetse ko yiteguye guhabwa urwa kabiri nubwo bwose yagize akabazo ko kubura ibitotsi nyuma yo guhabwa urwa mbere, ati” nta ngaruka nigeze mpura nazo uretse kubura ibitotsi nijoro no kubyukana intege nke gusa ariko ubundi ndi muzima rwose nta kibazo mfite naho iby’uko uwaruhawe atabasha kubaka urugo neza barabeshya ntabwo ari byo”

Umuyobozi wa RINDA UBUZIMA,ushinzwe ubukangurambaga,Umulisa Marie Michelle, yavuze ko bakomeje ubukangurambaga kugira ngo abanyarwanda bose barusheho kwikingiza Ebola avuga kandi ko hatangwa inkingo 2 kuri buri muntu ariko iyo hagize umugore utwita yarafashe urukingo rwa mbere ashyirwa muri gahunda y’abazahabwa urukingo ubwo ubushakashatsi buzaba bumaze gukorwa bukemeza ko nta ngaruka rwagira ku mwana atwite.

Ikindi yavuze nuko iyo umuntu ahawe urukingo rwa mbere yandikirwa ubutumwa bugufi kuri telefone ye igihe azazira gufata urwa kabiri ndetse ngo ku dukarita bakingirirwaho bandikaho itariki bazagarukiraho gufata urwa kabiri.Iyo umuntu adafashe urukingo rwa kabiri urwa mbere ruba rubaye imfabusa

Nubwo hari gutangwa uru rukingo, ibikorwa byo kwirinda Ebola biracyakomeje aho abakoresha umupaka uhuza ibihugu by’u Rwanda na Congo bapimwa ndetse bagakaraba intoki neza mbere na nyuma yo gukoresha umupaka

Tubibutse ko umuntu wese yemerewe guhabwa uru rukingo uretse umugore utwite n’umwana uri munsi y’imyaka ibiri kuko ubwirinzi bwabo buba budahagije

Biteganijwe ko abantu ibihumbi 200 ari bo bazahabwa uru rukingo, muri bo, abagera ku bihumbi 8 bamaze guhabwa urwa mbere mu turere twa Rubavu na Rusizi

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND