RFL
Kigali

Etencelles Fc yanganyije na APR FC, Bekeni ahishura ibyica umupira w'amaguru mu Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:19/01/2020 10:11
1


Umukino wa 18 wa Shampiyona y'u Rwanda wahuje ikipe ya Etencelles Fc yari yakiriye APR FC mu mukino warangiye amakipe yombi anganya 1:1, wahaye akazi gakomeye APR yakinnye n'abakinnyi 10.



Uyu mukino wari ukomeye cyane ku mpande zombi byagera kuri Etencelles Fc bikaba akarusho kuko yakinaga ari abakinnyi 10 nyuma y'uko Akayezu Jean Bosco akoreye ikosa Nshuti Innocent wa APR FC bikamuviramo ikarita itukura. Ikipe ya APR Fc yahinduye umukino ku buryo bugaragara nyuma y'igitego cyari kimaze gutsindwa na Nshuti Innocent cyinjiye ku munota wa 21 w'umukino cyanabaye intandaro y'ikarita y'umutuku yabonetse muri uyu mukino yahawe Akayezu Jean Bosco.


Akayezu Jean Bosco ahabwa ikarita itukura

Igice cya kabiri gitangira ba rutahizamu ba APR FC batanze akazi gakomeye ku bakinnyi b'inyuma ba Etencelles binyuze mu bitego byinshi iyi kipe yarase. Ibi byaje guhinduka umukino ugeze aho APR FC yasaga n'aho yizeye intsinzi byaje no kuvamo igitego cya Etencelles cyatsinzwe ku munota wa 90 gitsindwa na Niyibizi Ramadhan umupira urangira amakipe yombi aganyije.

Nyuma y'umukino umutoza wa Etencelles Bizimana Aboud uzwi nka Bekeni yabwiye abanyamakuru ko gutsindwa kw'ikipe bituruka ku mpamvu nyinshi zirimo n'iziterwa n'ubuyobozi bw'ikipe. Uyu mutoza kandi yavuze ko nahabwa amafaranga akenerwa mu myiteguro y'umukino ntakabuza umusaruro azawutanga. Bekeni yagarutse ku iyirukanwa ry'abatoza bo mu Rwanda aho yabigereranyije no gutega moto. Mu magambo ye yagize ati:

"Nk'intare yari iwayo nakoresheje imitego kandi bimpaye umusaruro. Nabwiye abakinnyi banjye kwigirira icyizere gusa bakumva ko bari gukina n'ikipe ikomeye bagomba gukina neza bakigaragaza kandi babigerageje. Iki ni icyumweru cya gatatu ntoza Etencelles, gusa buri mutoza azana gahunda ye ugasanga biragoranye cyane. Urabona hano mu Rwanda abatoza birukanwa nabi nko gutega moto uva hano ujya hariya bigatuma udashyira hamwe abakinnyi. Bizasaba ko duhabwa umwanya uhagije umuntu akajya ahabwa umwanya uhagije nk'imyaka itanu ku buryo ikipe yakozwe ishobora kumenyerana ikagera kure.

Igihe ni gito ariko nzagerageza gukora ibyo nshoboye kandi nzi neza ko bizakunda tukagera kure. Abatoza ntabwo ari ibitangaza, umutoza ntaglbwo yabaho adafite komite kuko niba nkeneye amafaranga sinyahabwe ibi ntabwo mwabibona. Komite nziza, umutoza mwiza n'abakinnyi beza, komite mbi umutoza mubi n'abakinnyi babi".


Bizimana Abdou 'Bekeni' utoza Etencelles Fc

ABAKINNYI BABANJE MU KIBUGA KU RUHANDE RWA ETENCELLES: Nsengimana Dominique, Gikamba Ismael (C), Nshimiyimana Abdu, Habimana Youssuf, Niyonsenga Ibrahim, Ngabo Mucyo Freddy, Muteebi Rachid, Uwimana Guillain, Tuyisenge Hakim, Kanamugire Moses na Akayezu Jean Bosco.

ABAKINNYI BABANJE MUKIBUGA KURUHANDE RWA APR FC: Rwabugiri Omar, Manzi Thierry (c), Manishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Mushimiyimana Mohammed, Omborenga Fitina, Bukuru Christophe, Butera Andrew, Manishimwe Djabel, Usengimana Danny na Nshuti Innocent.









APR yanganyije na Etencelles FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HABINEZA Patrick4 years ago
    Ndi umukunzi wa APR F C gusa dufite umutoza mwiza gusa akwiye gukosora kuri attack n'umuzamu ubundi APR FC irashoboye kdi nandi ndabona atoroshye





Inyarwanda BACKGROUND