RFL
Kigali

Kigali, umujyi w'abakobwa b'ubwiza, utarahiriwe n'irushanwa rya Miss Rwanda

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:17/01/2020 13:41
3


Kuri uyu wa 18 Mutarama 2020, amajonjoro y'ibanze y'irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda 2020 azakomereza mu mujyi wa Kigali ari naho azasorezwa.



Iri jonjora rizabera kuri Hill Top Hotel rigiye kuba mu gihe hashize ukwezi abategura irushanwa rya Miss Rwanda, bazenguruka intara zose z'u Rwanda bashakaga abakobwa bifuza guhatana.

Mu Ntara y'Uburengerazuba habonetse batandatu, mu Majyaruguru haboneka batandatu naho, mu Majyepfo hatorwa barindwi mu gihe mu Ntara y'Uburasirazuba habonetse abakobwa 15, bose hamwe bakaba ari 34.

Umujyi wa Kigali ni wo utahiwe. Mu myaka yabanje hagiye hagaragara ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru ugereranyije n'ahandi ku buryo bamwe bahavuka biyemeza kujya gushakira amahirwe mu ntara batavukamo kuko ziba zirimo abakobwa batari benshi cyane.

Haba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bagenda mu murwa mukuru w'u Rwanda, Kigali, uretse isuku bagenda birahira harimo n'ubwiza buhebuje bw'abakobwa baho.

Irushanwa rya Miss Rwanda rimaze kuba inshuro umunani nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu bakobwa bambitswe iri kamba ry'umukobwa uhiga abandi mu bwiza, ubwenge n'umuco hafi ya bose bakuriye mu mujyi wa kigali nyamara ntabwo ariho babaga biyamamarije.

Intara y'Uburengerazuba ni yo ifite umubare munini w'abakobwa bambitswe ikamba rya Miss Rwanda. Mutesi Jolly (2016), Iradukunda Elsa (2017) na Iradukunda Liliane (2018) bose baturutse muri iyi ntara ibarizwamo ikiyaga cya Kivu.

Intara y'Amajyepfo irakurikira aho yavuyemo Bahati Grace (2009) na Kayibanda Mutesi Aurore (2012). Mu gihe Uburasizuba bufite Akiwacu Colombe (2014), Amajyaruguru hakaba Kundwa Doriane (2015) n'umujyi wa Kigali ukagira Nimwiza Meghan watowe mu 2019.

2020 Kigali izongera yisubize ikamba cyangwa rizasubira mu ntara ryahoze riganjemo? 

Nimwiza Meghan ni we mukobwa wenyine wabaye Miss Rwanda ahagarariye Umujyi wa Kigali 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugenzi samu4 years ago
    Ni miss Kigali ahubwo ntago ari miss Rwanda kk mutesi jorly yarigize akarima ke
  • Muvara vedaste4 years ago
    Muraho nukuri abakobwa my Rwanda turabafite pe kd beza ESE buriya ntakuntu hatorwa ba nyaminga bigahera mumasibo? Kuko hari benshi batinya kujya kwiyandikisha pe muzareke dutore nkuko dutora abajya mubyiciro byibudehe murakoze
  • Hirwa Moses4 years ago
    Kubijyanye na miss Rwanda ari abakobwa babikiniramo





Inyarwanda BACKGROUND