Kuri uyu wa 18 Mutarama 2020, amajonjoro y'ibanze y'irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda 2020 azakomereza mu mujyi wa Kigali ari naho azasorezwa.
Iri jonjora rizabera kuri
Hill Top Hotel rigiye kuba mu gihe hashize ukwezi abategura irushanwa rya Miss
Rwanda, bazenguruka intara zose z'u Rwanda bashakaga abakobwa bifuza guhatana.
Mu Ntara y'Uburengerazuba
habonetse batandatu, mu Majyaruguru haboneka batandatu naho, mu Majyepfo
hatorwa barindwi mu gihe mu Ntara y'Uburasirazuba habonetse abakobwa 15, bose
hamwe bakaba ari 34.
Umujyi wa Kigali ni wo
utahiwe. Mu myaka yabanje hagiye hagaragara ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru
ugereranyije n'ahandi ku buryo bamwe bahavuka biyemeza kujya gushakira amahirwe
mu ntara batavukamo kuko ziba zirimo abakobwa batari benshi cyane.
Haba abanyarwanda cyangwa
abanyamahanga bagenda mu murwa mukuru w'u Rwanda, Kigali, uretse isuku bagenda
birahira harimo n'ubwiza buhebuje bw'abakobwa baho.
Irushanwa rya Miss Rwanda
rimaze kuba inshuro umunani nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu
bakobwa bambitswe iri kamba ry'umukobwa uhiga abandi mu bwiza, ubwenge n'umuco
hafi ya bose bakuriye mu mujyi wa kigali nyamara ntabwo ariho babaga
biyamamarije.
Intara y'Uburengerazuba
ni yo ifite umubare munini w'abakobwa bambitswe ikamba rya Miss Rwanda. Mutesi
Jolly (2016), Iradukunda Elsa (2017) na Iradukunda Liliane (2018) bose
baturutse muri iyi ntara ibarizwamo ikiyaga cya Kivu.
Intara y'Amajyepfo
irakurikira aho yavuyemo Bahati Grace (2009) na Kayibanda Mutesi Aurore (2012).
Mu gihe Uburasizuba bufite Akiwacu Colombe (2014), Amajyaruguru hakaba Kundwa
Doriane (2015) n'umujyi wa Kigali ukagira Nimwiza Meghan watowe mu 2019.
2020 Kigali izongera
yisubize ikamba cyangwa rizasubira mu ntara ryahoze riganjemo?
TANGA IGITECYEREZO