RFL
Kigali

Ni iki gitera abakinnyi ba filime kugana iy’umuziki?

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:17/01/2020 10:10
1


Inzego zose z’igihugu zirushaho kugenda zizamuka uko iminsi ishira ishyira amezi mu mwaka cyakora zose ntiziba ziri ku muvuduko umwe.



Uruganda rw'imyidagaduro rukubiyemo uduce twinshi harimo umuziki, filime, gushushanya, n’ibindi narwo rugerageza kugenda ruva ku rwego rumwe rujya ku rundi. Cyakora uduce turugize ntituzamuka ku murongo umwe ubanza ari yo mpamvu umuntu ashobora kugerageza amahirwe mu muziki na filime icyarimwe.

Ababigerageje n’ababigerageza ubu inzira ikomeza kuba iy’inzitane. Uruganda rw'umuziki n'urwa filme bihana abageni mu by'ubuhanzi; uwari umuririmbyi yabona amasezerano ashyira kuri konte ye agatubutse akajya imbere y'ibyuma bifata amajwi agakina, ibi biba ku Isi hose udasize no mu Rwanda.

Cyakora mu kinyuranyo gihabanye cyane si ingero nyinshi zihari z'abakinnyi ba filime bakorera amazina y'ubwamamare muri filime nyuma bagahindukirira umuziki.

Ibi n’ibyo biri kuba mu Rwanda gusa biragoye guhita ubona umusaruro ku bagerageje. Muri iyi nkuru reka tugaruke ku mazina y'abakinnyi ba filime bo mu Rwanda bagerageje amahirwe mu muziki n’icyo byatanze.

1. KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'DATSA WE!' YA NIYITEGEKA GRATIEN


Ntiwavuga uruganda rwa Cinema mu Rwanda ngo ugere ku musozo utavuze iri zina. Amaze gukina muri filime zitandukanye, kandi zose zimusigira izina n'ibigwi.

Ni umwe mu bakinnyi ba filime bagerageje amahirwe mu ruganda rwa muzika ntibyagenda uko yabicyekaga. Uyu muhanzi usanzwe ari n’umukinnyi wa filime aherutse gusohora indirimbo ‘Datsa we’, ‘Mama’ n’izindi.

Ingufu nyinshi yongeye kuzishyira muri filime z’uruherekane zinyura kuri shene ya YouTube ari nako akomeza gukina mu zindi afitiye amasezerano harimo nka filime y’uruhererekane ya ‘Seburikoko’.   

Ibi byose byafunguye imiryango itari micye mu bigo bitandukanye maze bihereza akazi Seburikoko ko kwamamariza ibigo by’ubucuruzi bitari bicye birimo nka Bboxx MTN Rwanda n'ibindi.

2.KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'ISENGESHO' YA MUGISHA CLAPTON


Kibonke uherutse kurushinga ni Umuyobozi Mukuru wa Day Makers Edutainment. Ni umukinnyi ukomeye wa filime y’uruhererekane ‘Seburikoko’ ikunzwe mu Rwanda. Yakinnye muri filime nyinshi zatumye yamamara ndetse n’ize bwite yagiye ahanga.

Ari mu b'imbere mu ba nyarwenya u Rwanda rufite. Ni urugendo afatanya no gukina filime ndetse nyinshi agaragaramo ziganjemo urwenya rusesuye.

Yigeze kugerageza amahirwe mu muziki, bisa nk'ibyenda gukunda atangira kubigabanyamo umuvunduko. Indirimbo ye yibukwa cyane n’iyo yise “Fata Telephone Mana”. Koko umuziki ugira ibyawo!

Izina Clapton rimaze kuzamuka! Ibigo by’ubucuruzi bitandukanye byabonye ko uyu mugabo w’uruti ruto yaba umuyoboro mwiza bacishamo ubutumwa bwabo, abasamiye hejuru ni I &M, Zola, Equity bank na MTN Rwanda.

Yifashishwa kenshi na benshi mu bahanzi nyarwanda mu mashusho y’indirimbo, akunze kugaraga abyina, ari umukozi w’Imana, atwara umukunzi w’abandi n’ibindi byinshi bituma yifuzwa kwifashishwa na benshi mu bahanzi nyarwanda.

Agaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Icange mukobwa’ y’umuhanzi Nsengiyumva Francois. Yagaragaye kandi mu mashusho y’indirimbo ‘Ubuhamya’ y’umuhanzi Mucoma yakoranye na Mico The Best, anagaragara mu mashusho y'indirimbo 'Igitangaza' y'umuraperi Blaise Pascal.

Clapton Kibonke mu buzima busanzwe afite umugore umwe n'umwana umwe. Mu kiganiro na INYARWANDA, Clapton Kibonke yavuze ko nta muntu udakunda umuziki kandi ko biterwa n’ubuhanzi buba buri mu muntu.

Avuga ko hari umukinnyi wa filime ushobora kwiyemeza gukora muzika ariko akabikora mu ‘kigare’ cya bagenzi be nta mpano afite.

Yavuze kandi ko hari n’abandi babikora nk’impano biyumvamo kuko ngo umukinnyi wa filime ashobora kumara umwaka atabonye filime akinamo ari nayo mpamvu abiyumvamo n’impano y’umuziki bifuza kubibangikanya.  

3. NGABO LEON [NJUNGA] AGARAGARA MU MASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TSINDA BATSINDE' YA ALAIN MUKU N'IZINDI


Azwi cyane muri filime ya ‘Seburikoko’. Amaze gusa nk’umenyekana muri filime yatekereje ko n'umuziki byakunda maze ashinga itsinda ryitwa Njuga band, ubanza nawe ubu atibuka uko byagenze ngo byange.

Isura ya Njuga iri mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda. Uyu musore nta bigo by'ubucuruzi birakorana nawe mu bijyanye no gutambutsa ubutumwa mu by’ubucuruzi.

Agaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Icange mukobwa’ ndetse na ‘Mariya Jeanne’ z’umuhanzi Nsengiyumva Francois. Agaragara kandi mu mashusho y’indirimbo 'Tsinda Batsinde' y’umuhanzi Alain Mukuralinda.

Mu 2019 uyu musore yisanze imbere y’Ubugenzacyaha asobanura ikibazo yagiranye n’umukinnyi wa filime uzwi nka Assiah.

4.KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'URWAKERA' YA NICK DIMPOZ


Ni umugabo urambye mu ruganda rwa filime. Mu bihe bitandukanye yahawe ibihembo bitandukanye acyesha gukina filime. Impano yo gukina yashatse kuyihuza n’iyo kuririmba bya mahire we ntibyigeze byanga ugererenyije n'abandi n’ubwo bitazamutse cyane.

Umwihariko we wo kugoronzora ijwi mu njyana ya gakondo yabaye iturufu nziza yamuhaye intebe mu muziki, cyakora ntari mu bicaye mu ntebe z'icyubahiro. Uretse umuziki na filime, Nick Dimpoz afatanya n'umugore kubungabunga Itorero Intayoberana. Uyu mugabo ni umwe mu murage wa Sentore.

5.KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'TUWUCINYE' YA UWIHOREYE MOUSTAPHA [NDIMBATI] NA MR OZZY B


Amaze kuba icyamamare! Ukwamamara kwe kwarihuse abikesha gukina filime. Impano yo gukina, imiterere y'umubiri we n'igihagararo byabaye inyongera nziza bimucira inzira yo kwamamara, atangira no kwiyambazwa mu mashusho y'abahanzi batandukanye mu ndirimbo zabo. 

Bishoboka ko uko uyu mugabo kubana n'abanyamuziki byamwibukije ko nawe kuririmba yabishobora. Mu minsi ishize yakoze indirimbo “Tuwucinye” na Mr Ozzy benshi bayumvise bahamya ko ingufu nyinshi yazirekera mu gukina filme.

Indirimbo “Tuwicinye” ya Ndimati imaze kurebwa n'abantu 11,000 ku rubuga rwa youtube, 22 bakoresheje akamenyetso k’igikumwe kireba hejuru bagaragaza ko bayikunze naho 11 bakoresha igikumwe kireba hasi bagaragaza ko batayikunze.

Yifashishijwe mu mashusho y’indirimbo ‘Aba bose’ y’umuhanzi Ruhumuriza James wamenyakanye nka King James. Yanakinnye mu mashusho y’indirimbo ‘Mariya Jeanne’ y’umuhanzi Nsengiyumva Francois.

6. KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'STAY' YA ROSINE BAZONGERE


Nawe arazwi mu ruganda rwa filime kubera ko izo amaze gukinamo atari nke. Niwe uruganda rwa filime ruherutse gutwerera rubyara rwarwo rw'umuziki maze ashyira hanze iyitwa ‘Stay’.

Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu 623 ku rubuga rwa Youtube, muri bo 67 barayikunze naho umwe ntiyayishimiye.

Uyu mukobwa yahisemo kumenera mu njyana ya Hip Hop, ubanza yari yabonye ko mu gice cy'abagore uru rubuga rufunguye. Yabwiye INYARWANDA ko yakuze akunda injyana ya Hip Hop ari nayo mpamvu yahisemo kuba ariyo akora.

Yavuze ko akunda muzika kandi ko yanzuye kuwubangikanya n’urugendo rw’umuziki. Mu gihe gito amaze mu muziki, ngo ibitekerezo bya benshi bimubwira gukomeza n’ubwo utaratangira kumubyarira inyungu.

Kuri we kuba bamwe mu bakinnyi ba filime binjira mu muziki, abibona mu mboni yo kuba hari ababikora nk’indi mpano biyumvamo n’abandi babikora nko kwishimisha ngo byose bibazanire ubwamamare.

Mu gushaka iterambere rya buri munsi, ubuzima butanga amahitamo menshi n’inzira nyinshi. Nta hame ry'ubuzima rikumira gukora byinshi bitandukanye mu nyota y’iterambera. 

Uwagerageza ikintu kimwe, bibiri, bitatu nta buye yagatewe cyakora ibihe byo bivangura ibyo umuntu ashoboye n’ibyo akunda ariko adashoboye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dsp4 years ago
    N inzara ibitera





Inyarwanda BACKGROUND