RFL
Kigali

Ibyo wamenya kuri Hypochondria, indwara yo gukunda kwa muganga

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:17/01/2020 10:13
0


Hari abantu bajya bagira akabazo gato, wenda nko kuribwa umutwe, agahita yumva ko byacitse ndetse agatekereza ko yaba arwaye indwara ikomeye nka kanseri n’izindi.



Ushobora kuba uzi umuntu ukunda kwa muganga cyane, agakomye kose akumva byacitse, hari n’aho bigera umuntu akaba kimomo ko ahora kwa muganga akenshi bakavuga ngo yivuza negatif kuko ari byo bisubizo akunda guhabwa uko akunze kujya kwivuza.

Iyi burya ni indwara izwi nka hypochondria.

Iyi ndwara ishobora kuba ikibazo gikomeye yaba ku muntu uyirwaye cyangwa se abahafi bamwegereye.

Ni ibisanzwe ko umuntu ashobora guhangayika igihe afite ikibazo mu mubiri ariko hari ubwo umuntu ahangayika bidasanzwe bikaba byamugiraho ingaruka we n’abamuri hafi bose kubera kubakura imitima yakomeje ibintu cyane.

Indwara ya hypochondria irangwa n’iki?

Iyi ni indwara ibarizwa mu cyiciro cy’indwara zibasira imitekerereze aho usanga uyirwaye yibwira ko afite uburwayi kabone nubwo nta bimenyetso yaba agaragaza cyangwa se agaragaza utumenyetso duke kandi duto tudakomeye.

Kimwe mu by’ibanze biranga iyi ndwara ni uguhora wikeka uturwara twa hato na hato. Iyi ndwara yo gukunda kwa muganga ‘hypochondria’ irangwa no guhangayika bidasanzwe n’ubwoba bukomeye bwo kurwara ugahora wumva ko urwaye cyangwa ugiye kurwara.

Akenshi ikunze kuzanwa no guhangayika bidasanzwe (stress), abantu bakunze gufata imiti kenshi, cyangwa se abafite ibindi bibazo mu mitekerereze.

Urubuga umutihealth ruvuga ko umuntu urwaye hypochondria agomba kubanza kumenya no kwakira ko afite iki kibazo. Bizamufasha kuba yabiganira n’abo yizeye (inshuti cyangwa umuryango). Ibi kandi bishobora kugufasha kumva ko ikibazo cyawe kidakomeye; bityo ukazajya ubasha kwihangana no kumva ko ibibazo byose biba bidakomeye nk’uko ubifata.

Niba hari inshuti cyangwa uwo mu muryango wawe uziho iki kibazo, ushobora kumufasha mu buryo bukurikira:

Gerageza kumushyigikira: Mwereke ko nta gikuba cyacitse, kandi umwereke uburyo uburwayi ari ibisanzwe. Ni ngombwa kumwereka ko muri kumwe kandi umwumva ariko ukirinda gushyigikira ibitekerezo bye cyane.

Gerageza kumuca ku bwoba bwinshi kuko ni bwo butuma ahora ashakisha ibitagenda neza, no gushakisha uburwayi ahatandukanye kuri internet.

Ushobora no kumurinda guhora ashakisha aho ajya kwivuza. Igihe atangiye kugaragaza utubazo duto nko kuribwa umutwe, ukamushishikariza kunywa amazi niba ari umugongo mukaba mwakorana urugendo ku buryo ikibazo cyoroha n’ibindi byamufasha gukemura utubazo duto atagombye kujya kwa muganga.

N’ubwo uburwayi hafi ya bwose bubanza kugaragaza ibimenyetso burya umubiri ni uruganda rukomeye ubwarwo rugerageza kurwanya indwara nyinshi bityo igihe cyose wumva utameze neza hari igihe uruhuka ukabona urakize cyangwa ukaba wanakora ibindi bintu bigatuma ugaruka mu murogo kuko haba hari impamvu nyinshi zishobora gutuma wumva utameze neza.

Gusa igihe cyose ubonye ikimenyetso cy’uburwayi kikamara igihe ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga ariko ukirinda guhora wumva ko kwa muganga ariho ugomba guhora kuri buri kimwe. Ni byiza kwisuzuma ukareba imyitwarire yawe kubijyanye no kwamuganga ukareba niba udafite iyi ndwara yo gukunda kwa muganga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND