RFL
Kigali

Imbamutima za Yannick Bizimana wishimiye kuza kwa Ally Niyonzima muri Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/01/2020 12:53
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ubwo Yannick Bizimana yashyikirizwaga igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri Rayon Sports mu Ukuboza, yagarutse ku buhanga bw’umukinnyi mushya muri Rayon Sports ukina mu kibuga hagati Ally Niyonzima, avuga ko ari umukinnyi uzabafasha kwegukana igikombe cya shampiyona.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2020, nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yibitseho umukinnyi ukina mu kibuga hagati Ally Niyonzima, wanyuze muri Mukura Victory Sport, AS Kigali na APR FC, akaba yari akubutse muri AL-Bashaer Fc yo muri Oman, kugira ngo afashe iyi kipe mu rugamba irimo rwo guhatanira igikombe cya shampiyona ndetse n’andi marushanwa atandukanye izitabira.

Ni inkuru abafana b’ikipe ya Rayon Sports bakirije yombi, dore ko uyu musore akinira ikipe y’igihugu Amavubi, bityo bakaba bizeye ko azakosora udukosa tumwe na tumwe twagaragaraga mu kibuga hagati muri iyi kipe ikunzwe na benshi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, nyuma yo gushyikirizwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri Rayon sports mu kwezi kwa 12, yabajijwe kuri Ally Niyonzima wamaze gusinyira Rayon Sports mu gihe cy’amezi atandatu, maze avuga ko ari umukinnyi mwiza Rayon Sports yungutse, uzanayifasha mu rugamba irimo rwo kwegukana igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka.

Yagize ati”Ally ni umukinnyi mwiza, nubwo ntagize amahirwe yo gukinana nawe, gusa ariko naramubonaga akina mu ikipe y’igihugu nkabona ari umukinnyi mwiza, tugize amahirwe yo kuba tumubonye mu ikipe yacu bizadufasha kwitwara neza mu mikino ya shampiyona isigaye, bikaba bizanadufasha kuba twakwegukana igikombe cya shampiyona”.

Ally Niyonzima agiye gufatanya n’abakinnyi batandukanye bakina mu kibuga hagati muri iyi kipe barimo Omar Sidibe, Mugheni Fabrice, Mirafa Nizeyimana,  Commodore n’abandi.

Rayon Sports  iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 35, iritegura umukino w’umunsi wa 18 muri shampiyona izacakirana na Espoir FC y’i Rusizi yo iri ku mwanya wa 14 n’amanota 15.


Yannick Bizimana atangaza ko Rayon Sports yabonye umukinnyi uzayifasha gutwara igikombe cya shampiyona


Ally Niyonzima yasinyiye Rayon Sports mu gihe cy'amezi atandatu


Ally ni umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND