RFL
Kigali

Bidasubirwaho CAF yafashe umwanzuro wo kwimura ingengabihe ya AFCON 2021

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/01/2020 11:39
0


Nyuma y’ibiganiro byahuje ubuyobozi bwa CAF ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon, byarangiye banzuye ko igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon muri 2021, kizaba mu kwezi kwa Mbere n’u kwa Kabiri aho kuba mu kwa Gatandatu nkuko byagenze mu irushanwa riheruka.



Kuri uyu wa Gatatu abayobozi ba CAF n’aba Cameroon banzuye ko igikombe cya Africa 2021 kizaba gikinwa ku nshuro ya 33 muri Cameroon kizaba guhera kuwa 09 Mutarama kugeza kuwa 06 Gashyantare 2021.

Umuyobozi wa CAFAhmad Ahmad atangaza ko impamvu nyamukuru yatumye hahindurwa ingengabihe ari ugusigasira ubusugire bw’irushanwa kugirango hatazagira icyangirika, bitewe n’uko mu gihugu cya Cameroon kizakira iri rushanwa, ikirere kitazaba kimeze neza, bityo hafatwa umwanzuro wo kwimura amezi irushanwa ryari kuzaberamo.

Mu myaka yashize n’ubundi irushanwa ry’igikombe cya Afurika ryabaga mu kwezi kwa mbere (Mutarama), nyuma haza kubaho impinduka rishyirwa mu kwa Gatandatu (Kamena).

Perezida Ahmad Ahmad avuga ko mu nama yabereye muri Morocco muri 2017, hafatwa umwanzuro wo kwimura iri rushanwa rikavanwa mu kwa Mbere rigashyirwa mu kwa Karindwi, bitari ibintu biramba kubera imiterere y’ikirere cy’umugabane dutuyeho, yavuze ko bemeranyijwe ko hazajya haba impinduka ku ngengabihe y’irushanwa, mu gihe nyacyo kandi mu gihe zikenewe.

Impamvu ni uko imiterere y’ikirere mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika itandukanye.

Perezida Ahmad yagize ati,”uko nge mbibona, ntibyashoboka ko irushanwa ry’igikombe cya Afurika rizaba mu mwaka wa 2021 ryakinwa mu kwa Gatandatu cyangwa mu kwa Karindwi, kubera  imiterere y’ikirere cyo muri Cameroon, ibi birasobanutse”.

Icyihishe inyuma y’izi mpinduka, ni uko iri rushanwa iyo riza gukinwa mu kwa Gatandatu kugeza mu kwa Karindwi ryari kuzagongana n’irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’amakipe (FIFA Club World Cup 2021) rizabera mu gihugu cy’ubushinwa kuko riteganyijwe kuzatangira tariki 17/06/2021 – 04/07/2021.

CAF ikaba yashatse gukwepa kuzagongana n’iryo rushanwa rikomeye  ku isi, ifata umwanzuro wo kwigiza imbere irushanwa ry’igikombe cya Afurika kizaba muri 2021, kikazabera mu mijyi itandukanye yo muri Cameroon mu kwezi kwa Mbere.


Byamaze kwemezwa ko AFCON2021 izakinwa mu kwa mbere







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND