Nyuma y’ibiganiro byahuje ubuyobozi bwa CAF ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon, byarangiye banzuye ko igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon muri 2021, kizaba mu kwezi kwa Mbere n’u kwa Kabiri aho kuba mu kwa Gatandatu nkuko byagenze mu irushanwa riheruka.
Kuri
uyu wa Gatatu abayobozi ba CAF n’aba Cameroon banzuye ko igikombe cya Africa
2021 kizaba gikinwa ku nshuro ya 33 muri Cameroon kizaba guhera kuwa 09
Mutarama kugeza kuwa 06 Gashyantare 2021.
Umuyobozi
wa CAFAhmad Ahmad atangaza ko impamvu nyamukuru yatumye hahindurwa ingengabihe
ari ugusigasira ubusugire bw’irushanwa kugirango hatazagira icyangirika, bitewe
n’uko mu gihugu cya Cameroon kizakira iri rushanwa, ikirere kitazaba kimeze
neza, bityo hafatwa umwanzuro wo kwimura amezi irushanwa ryari kuzaberamo.
Mu
myaka yashize n’ubundi irushanwa ry’igikombe cya Afurika ryabaga mu kwezi kwa
mbere (Mutarama), nyuma haza kubaho impinduka rishyirwa mu kwa Gatandatu
(Kamena).
Perezida
Ahmad Ahmad avuga ko mu nama yabereye muri Morocco muri 2017, hafatwa umwanzuro
wo kwimura iri rushanwa rikavanwa mu kwa Mbere rigashyirwa mu kwa Karindwi,
bitari ibintu biramba kubera imiterere y’ikirere cy’umugabane dutuyeho, yavuze
ko bemeranyijwe ko hazajya haba impinduka ku ngengabihe y’irushanwa, mu gihe
nyacyo kandi mu gihe zikenewe.
Impamvu
ni uko imiterere y’ikirere mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika itandukanye.
Perezida
Ahmad yagize ati,”uko nge mbibona, ntibyashoboka ko irushanwa ry’igikombe cya
Afurika rizaba mu mwaka wa 2021 ryakinwa mu kwa Gatandatu cyangwa mu kwa
Karindwi, kubera imiterere y’ikirere cyo
muri Cameroon, ibi birasobanutse”.
Icyihishe
inyuma y’izi mpinduka, ni uko iri rushanwa iyo riza gukinwa mu kwa Gatandatu
kugeza mu kwa Karindwi ryari kuzagongana n’irushanwa ry’igikombe cy’isi
cy’amakipe (FIFA Club World Cup 2021) rizabera mu gihugu cy’ubushinwa kuko
riteganyijwe kuzatangira tariki 17/06/2021 – 04/07/2021.
CAF
ikaba yashatse gukwepa kuzagongana n’iryo rushanwa rikomeye ku isi, ifata umwanzuro wo kwigiza imbere
irushanwa ry’igikombe cya Afurika kizaba muri 2021, kikazabera mu mijyi
itandukanye yo muri Cameroon mu kwezi kwa Mbere.
Byamaze kwemezwa ko AFCON2021 izakinwa mu kwa mbere
TANGA IGITECYEREZO