RFL
Kigali

Menya icyo kurota woza amenyo bisobanuye

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:16/01/2020 13:37
0


Koza amenyo mu nzozi ntibisanzwe. Amenyo mu nzozi ashushanya ubushobozi(Power), amakimbirane (Conflict), imbaraga (Strength) noneho kurota woza amenyo byo bikaba bisobanuye ibyuyumviro by'ingenzi uri kugirira abandi muri iyo minsi. Mbese uri mu mwuka wo gufasha abandi kuko umunwa wacu mu nzozi ushushanya twe ubwacu.



Mu buryo bwo kumenya neza iby'izi nzozi twifashishije urubuga auntyflo ndetse tuganira n'abantu batandukanye barose bari koza amenyo yabo hanyuma bakajya kubaza ibisobanuro. Umwe mu bo twaganiriye we yaduhaye ubuhamya ati" Ubundi njye iyo bigeze mu nzozi hari ubwo numva ari ibisanzwe nko kwibona ndi koza amenyo yanjye. Mu by'ukuri nanjye byambayeho inshuro nyinshi kandi zikurikiranya amajoro n'amajoro mpora ndota ndi koza amenyo. Nakomeje kujya nibona ndi mu bwogero mfashe uburoso na korogate ndi koza amenyo yanjye, rimwe na rimwe hari ubwo nayozaga nkumva ndimo kubabara hakaza n'amaraso.

Byanyanze munda rero njya kubaza umukozi w'Imana (Pastor) ku rusengero kugira ngo menye icyo ijambo ry'Imana ribivugaho kuko byari bimaze kumbaho nk'ingeso. Nkibimubaza umukozi w'Imana yaranyitegereje arambwira ati" Ukeneye inama zikomeye zo kugufasha kuyobora imbaraga zawe ku bandi bantu, ikindi kandi ukeneye kongera gusubira mu ntego zawe ufite kuko usa n'uwamaze kuzibagirwa wariraye kandi uzibande mu byo ushoramo amafaranga". Yarambwiye ati" Ibyanditswe bikoresha amenyo mu kumenya uko abantu bakomeye bameze cyangwa babayeho".

Nyuma y'ikiganiro kirekire n'uyu mukozi w'Imana natahanye ko amenyo muri Bibiliya asobanura imbaraga ndetse burya ashobora no gusobanura umujinya w'umuntu ku giti cye cyane cyane iyo warose uri kuyoza. Soma muri Yakobo 41: 14 , 14:9. Ibyo twaganiriye byahise bimpa ishusho y'igisobanuro cyo kurota woza amenyo. Kurota uri kogereza amenyo mu bwogero uri kwireba mu ndorerwamo bishatse gusobanura ko ukeneye kwimenya cyane ndetse ukiha ibisubizo bimwe na bimwe by'ibibazo byawe wibaza.

ESE KUROTA WOZA AMENYO NI BIBI CYANGWA NI BYIZA ?

Rimwe na rimwe kurota gutyo ni byiza kuko nk'uko tubizi, umuntu yoza amenyo ye agiye kuryama cyangwa agiye gusohoka mu rugo agiye mu bukwe se cyangwa ahandi yubashye. Aha abagira ngo bamubone neza mu bwenge bwa muntu rero kurota woza amenyo si bibi.

KUROTA WOGEREZA ABANDI AMENYO BISOBANUYE KO WINANIWE UKENEYE KWIMENYA

Kurota woza amenyo y'abandi nk'umwana wawe se cyangwa undi biba bishatse kuvuga ko ukeneye kujya wifatira imyanzuro kuko icyo gihe uba wahaye abandi umwanya ngo bakuyobore bagufatire n'imyanzuro kandi si byiza. Ni byiza rero kwiyitaho ukareba igikenewe ukagikosora.

Muri rusange kurota woza amenyo bishatse kwerekana ko mu buzima bwawe uzabasha:  Kujya wiyitaho nta handi utegereje igisubizo cy'ibibazo byawe, gukuraho burundi ibibazo byawe n'ibindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND