RFL
Kigali

Muganwa Assumpta yateguye igikorwa yise 'Positive Thinking' cyo gushishikariza abantu kugira ibitekerezo byubaka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/01/2020 16:39
1


Muganwa Assumpta usanzwe ari umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana uzwi cyane mu ndirimbo 'Satura Ijuru' yatumye ahimbwa izina 'Satura', yateguye igikorwa yise 'Positive Thinking' cyo gushishikariza abantu kugira ibitekerezo byiza kandi byubaka.



Iki gikorwa kizaba tariki 28/03/2020 kibere kuri New Life Bible Church Kicukiro kuva saa Kumi n'umugoroba kugeza saa kumi n'ebyiri. Insanganyamatsiko y'uwo munsi ni "Emotional Intelligence (Management of Attitude)". Kwinjira bizaba ari 1000Frw kuri buri muntu. Abazitabira iki gikorwa bazaganirizwa na Constantin Twajamahoro na Judith Katabarwa.

Muganwa Assumpta ari we Satura, yabwiye Inyarwanda.com umwihariko wo kuri iyi nshuro, ati "Umwihariko ni ubwa mbere tugiye kuvuga kuri 'emotional intelligence' (management of emotions) kandi yanafasha mu cyunamo kuko Mata ni icyunamo." Yakomeje avuga ko abazatanga ibiganiro ari abantu b'abahanga cyane, ati "Facilitators ni abantu b'abahanga."

Satura yadusobanuriye 'Positive Thinking' icyo ari cyo

Aganira na Inyarwanda, Muganwa Assumpta yagize ati "Positive thinking ni igihe utekereza ibitekerezo byiza cyangwa byubaka bidasenya ukavuga amagambo meza yubaka adasenya, ugakora ibikorwa byiza byubaka bidasenya. Ni ukuvuga ngo mbese ni igihe utoza ibitekerezo byawe n'amagambo yawe n'ibikorwa byawe kujyana ntuvuge ngo ndaje kandi ugiye, ntuvuge ngo ndagukunda kandi unyanga, ntuvuge ngo turi kumwe ahubwo uri against me, ntuvuge ngo tuzaba turi kumwe kandi ntitukubone."

Yakomeje agira ati "Mbese ni ukuvuga ngo ibyo utekereza, ibyo uvuga n'ibyo ukora birajyana kandi birubaka. Ubu rero nk'aba Positive thinkers icyo tuba dushaka ni uko twikuramo ibintu byose ibyo tuzi,..bitadufasha...Niba ntafite akazi, singombwa kugenda mbibwira abantu bose ariko nk'umuntu nzi ko ari bumfashe ndagenda nkamubwira,..tugomba no kumenya ni nde tubwira,.."


Muganwa avuga ko abantu bose babeshya baba bari gukora ibintu bitubaka. Ati "Abantu bose babeshya bari negative, umuntu wese uvuga ikintu ntagikore ari negative, umuntu ubwira undi ati ndagukunda ntamushake ari negative, uretse ko nyine hashobora kuba hari impamvu babyumvikanyeho ariko ba bantu babeshya, akabeshya urukundo akabeshya gufasha, akabeshya ndaje,..mube muretse ndi Kimironko kandi ari mu mujyi,..abo bari negative."

Ikintu cyose gituma undi muntu ababara, it is negative, mostly. Umuntu iyo akomeza kubabaza undi, we ari hariya buri bantu aba ababwira ibintu bibabaje bibaca intege, ibibabeshya, njyewe mba mbona uwo muntu ari negative. Ariko umuntu ubwira abandi ibintu byiza akabatera imbaraga, akababwira ko bashoboye, uwo ari positive, n'ukora ibyiza agafasha abandi, akabaha respect niba wankerereje ukabizirikana ntutongane, ibintu nk'ibyo, aho uba uri positive."


Satura yiyemeje gushishikariza abantu kugira ibitekerezo byiza kandi byubaka


Igikorwa cyateguwe na Muganwa Assumpta






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Byiringiro Joyce4 years ago
    Mubyukuri nishimiye igitekerezo cya Satura mubuzima dukeneye abantu bari Positive for sure ntakiza nko kubana nabantu bari positive.murakoze





Inyarwanda BACKGROUND