RFL
Kigali

Samuel Eto’o na Diamond Platnumz bagiye gufungura ishuri ry’umupira w’amaguru

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/01/2020 13:35
1


Nyuma yuko Eto’o na Diamond bahuriye mu muhango wo guhemba abakinnyi b’abanyafurika bitwaye neza mu mwaka wa 2019, umuhango wabereye mu misiri ku wa 07 Mutarama 2020, banaganiriye ku mushinga wo kubaka ishuri ryigisha umupira w’amaguru muri Tanzania kandi ngo ibiganiro biri kugenda neza, mu minsoi ya vuba birashyirwa mu bikorwa.



Ibiganiro hagati ya Eto’o fils na Nasibu Abdoul benshi bazi nka Diamond Platnumz by’uyu mushinga ngo bisa n’ibirimo birarangira kugira ngo muri Tanzania hashingwe ishuri ry’umupira w’amaguru, rizatanga umusaruro mu karere ka Afurika y’uburasirazuba ndetse na afurika muri rusange ariko byumwihariko mu gihugu cya Tanzania.

Daily news dukesha iyi nkuru ikaba itangaza ko uyu muririmbyi kandi akaba n’umutunzi ukomeye mu gihugu cya Tanzania avuga ko muri icyo gihugu hari abakinyi bafite impano yo gukina umupira ko igihe kigeze ko bashyigikirwa  ikabyazwa umusaruro.

Daily News  ikomeza ivuga ko Diamond yanatangaje ko ubu yamaze kubona ko no mu mupira w’amaguru harimo ifaranga, ngo ibyo bikaba aribyo byatumye yifuza gushoramo agafaranga.

Mu minsi ishize nibwo yatangaje ko mu gihe kiri imbere azaba afite ikipe y’umupira w’amaguru iri mu kiciro cya mbere mu gihugu cya Tanzania, akaba yaranatangaje ko  izitwa Wasafi Club.

Ibyo akaba aherutse kubitangariza muri Wasafi FM aho yari agarutse avuye muri Egypte aho yaravuye kuririmba mu birori byo gutanga ibihembo bya CAF. Akaba yanavuze ko muri 2022 ashobora no kuririmba mu irushanwa ry’umupira w’amaguru ku isi World Cup 2022 rizabera muri Qatar.


Diamond na Eto'o bagiye gutangiza ishuri ry'umupira w'amaguru muri Tanzania





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Amiri swalehe kagunula4 years ago
    Kagunula





Inyarwanda BACKGROUND