RFL
Kigali

Jacquelyn waririmbiye muri White House azaririmba mu mugoroba w’abaramyi bakomeye i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/01/2020 10:24
0


Umunyamuziki Jacquelyn “Jaci” Davette Velasquez wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari i Kigali aho we n’abaramyi babarizwa mu rusengero rwa New Life Bible Church bagiye guhurira mu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana, uzaba ku wa Gatanu w'iki Cyumweru.



Jacquelyn wavutse, ku wa 15 Ukwakira 1979 ni umunyamerika w’umukinnyi wa filime, umuramyi washyize imbere injyana zo muri Amerika y’Amajyepfo. Ni umwanditsi w’indirimbo uririmba mu Cyongereza no mu rurimi rw’Icyesipanyoro.

Yagize izina rikomeye abicyesha indirimbo ze nka ‘Heavenely Place’, ‘We Can make A Difference’, ‘This is Time’, ‘On My Knees’ n’izindi zarebwe n’umubare munini, agurisha kopi z’Album zirenga Miliyoni eshatu muri Amerika.

Azaririmba mu gitaramo cyo ku wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2020 kizabera kuri New Life Bible Church iherereye ku Kicuriko, azahuriramo na Diana Kamugisha, Assoumpta (Satura), Dorcas Ashimwe n’abandi.

Jaci amaze iminsi ari mu Rwanda mu bikorwa yatumiwemo n’Itorero rya New Life Bible Church riyobowe na Rev. Dr Charles Mugisha. Yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata, anasura ibikorwa bitandukanye by’iri torero n’ibindi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, kuri uyu wa kabiri tariki 14 Mutarama 2020, Jacquelyn yavuze ko inshuro ye ya mbere agendereye u Rwanda imusigiye urwibutso rudasaza ati "Nifuza kuzagaruka no kubwira abandi ibyiza nabonye."

Yavuze ko kuva ku munsi wa mbere agera mu Rwanda yakiriwe neza. Uyu mugore watandukanye n’umugabo we wa mbere ‘bitunguranye’ avuga ko ibindi bihugu byo muri Afurika yagezemo ari Misiri ndetse no na Maroc.

Mu 2002 Velasquez yaririmbiye muri White House imbere ya Perezida George W. Bush. Avuga ko mu rugendo rw’umuziki we yatangiye mu 1992 yarushobojwe no kudacika intege ariko kandi ngo ntacyo bivuze kuba umuntu yaba afite impano ariko ‘adakunda abantu’.

Yavuze ko aririmbira imbere ya Perezida George W. Bush yiyumvaga nk’umuntu ukomeye ariko kandi ngo yashimishijwe n’uburyo Perezida George yageragezaga kuvuga Icyesipanyoro ndetse akagaragaza ko yanyuzwe n’indirimbo ze.

Umushumba mukuru wa New Life Bible Church (NLBC), Rev. Dr Charles M. Buregeye, yavuze ko Jaci Velasquez ari umushyitsi we w’Imena yatumiwe kugira ngo akoreshe izina afite mu gutuma ibikorwa by’iri torero bimenyekana kurushaho ku rwego mpuzamahanga.

Yavuze ko Jaci Velasquez akigera i Kigali, benshi basabye ko bitagarukira ku kureba ibikorwa by’iri torero ahubwo ko n’impano ye yo kuririmba yayikoresha mu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana yahuriramo n’abandi baramyi.

Uyu muhanzi muri Mata 2003 yakinnye muri Filime ‘Chasing Papi’ yacuruzwe mu buryo bukomeye. Ni filime yahuriyemo n’ab’amazina azwi nka Sofia Vergara, Roselyn Sanchez, Eduardo Verastegui, Nicole Scherzinger n’abandi.

Yakinnye kandi muri filime ya gikirisitu ‘The Encounter’, ‘Jerusalem Countdwon’ zasohotse mu 2011. Ku wa 16 Nzeri 2003 yakoze ubukwe n’umukinnyi wa filime Darren Potuck batandukanye mu 2005.

Ku wa 17 Ukuboza 2006 yakoze ubukwe mu ibanga na Nic Gonzales. Ubukwe bwabereye mu Mujyi wa Texas. Mu 2007 bibarutse imfura bise Zealand naho mu 2009 bibaruka ubuheta bise Soren.

Uyu mugore w’abana babiri yahataniye ibihembo bikomeye mu muziki nka Latin Grammy Award, Dove Awards yegukanyemo ibihembo icyenda, American Music Awards, Billboard Latin Music Awards n’ibindi.

Jaci Jacquelyn w'imyaka 40 y'amavuko, yavuze ko yishimiye gusura u Rwanda aho yakiriwe neza

Rv. Dr Charles M.Buregeye Umushumba w'Itorero New Life Bible Church, yavuze ko Jaci Velasquez ari inshuti ye yatumiye kugira ngo azabafashe kumenyakanisha ibikorwa by'iri torero

Diana Kamugisha [uwa kabiri uturutse ibumoso], Dorcas Ashimwe ndetse Assoumpta bari iburyo bazifatanya na Jaci Velasquez mu mugoroba wo kuramya Imana


Jaci Velasquez yavuze ko aririmbira muri White House byari ibihe by'umunezero kuri we

AMAFOTO: Niyonkuru Eric-INYARWANDA.COM





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND