RFL
Kigali

Menya byinshi ku marushanwa y’ubwiza amaze imyaka irenga 150 ategurwa

Yanditswe na: Gentillesse Cyuzuzo
Taliki:15/01/2020 10:49
0


Amarushanwa y’ubwiza ubusanzwe yibanda ku kureba ubwiza bw’abahatana, nubwo amenshi muri yo hiyongeramo kureba ubwenge, impano ndetse n’ubushobozi bw’abahatana mu gusubiza ibibazo biba byateguwe bikanabazwa n’Akanama Nkemurampaka.



Abategura amarushanwa y’ubwiza bashobora gushyiraho amategeko n’amabwiriza azagenga iryo rushanwa, harimo nk’imyaka y’abemerewe kwiyamamaza. Mu mategeko hashobora kuba harimo ko uhatana agomba kuba atarashaka ndetse anafite imico myiza. 

Ku mabwiriza hashobora no kwiyongeraho ko imyambaro nayo izahabwa amanota. Mu bihembo bihabwa uwegukanye irushanwa ry’ubwiza runaka harimo; ikamba, amafaranga, kurihirirwa kwiga kaminuza n’ibindi. 

Amarushanwa y’ubwiza ku mugabane w’uburayi yatangiye gukorwa mu 1839, aho yari yateguwe na Archibald Montegomerie aho yatsinzwe na Georgiana Seymour wahise atangazwa nk’umwamikazi w’ubwiza.

Umushoramari Phineas Taylor Barnum yateguye irushanwa rya mbere ry’ubwiza bwa mbere muri Amerika mu 1854, gusa biza gufungwa bitewe n'uko hahise haba imyigaragambyo.

Amarushanwa y’ubwiza yamenyekanye cyane mu myaka ya 1880 na 1888, mu gihugu cy’u Bubiligi aho ikamba ryatwawe n’umwana w’imyaka 18. Ibyasabwaga abahatanye muri iri rushanwa, kwari ugutanga ifoto yawe ndetse n’inyandiko isobanura muri make uwo uri we. Ibirori nk'ibi ntabwo byafatwaga nk’ibikomeye ndetse ntibyanubahwaga, byatangiye kumenyekana mu 1921 ubwo habaga ‘’Miss America.’’

Amarushanwa 4 y’ubwiza akomeye ku isi

Buri mwaka haba amarushanwa y’ubwiza akomeye mu bihugu bitandukanye ku isi. Amarushanwa ane akomeye ku isi ni; Miss World, Miss Universe, Miss International na Miss Earth.’ Aya marushanwa ni yo afatwa nk’amarushanwa y’ubwiza akomeye ku isi ndetse y’ingenzi.

Miss World, ni ryo rushanwa mu marushanwa mpuzamahanga rimaze imyaka myinshi. Iri rushanwa ryatangirirye mu Bwongereza ritangijwe na Eric Morley mu 1951. Nyuma y’urupfu rwa Morley mu 2000, umugore we Julia Morley ni we wahise utangira gutegura iri rushanwa.

Miss Universe yatangiye mu 1952 itangizwa na kompanyi yakoraga imyenda mu mujyi wa California yitwaga Pacific Mills. Iri rushanwa ryaje kujya mu biganza bya Kayser-Roth nyuma Gulf+Wesern mbere y'uko rivugururwa na Donald Trump mur1996, ubu rikaba ritegurwa na WME/IMG.

Miss International, ni irushanwa ribera mu Buyapani mu mujyi wa Tokyo, rigategurwa n’ihuriro mpuzamahanga ry’umuco. Iri rushanwa ryatangiye mu 1960.

Miss Earth, ni irushanwa riterwa inkunga n’umuryango mpuzamahanga riba buri mwaka rifite intego yo kubungabunga ibidukikije, ribera mu gihugu cya Philippines. Iri rushanwa ryabaye bwa mbere mu 2001.

Ibihugu 4 bya mbere bimaze gutsindira amakamba yose mu marushanwa y’ubwiza akomeye ku isi  

Igihugu cya mbere cyabanje kwigwizaho aya makamba yose ni Brazil, aho cyegukanye ikamba rya Miss Earth mu 2004, amakamba abiri ya Miss Universe, amakamba abiri ya Miss Earth, ikamba rimwe rya Miss w’isi (Miss World) ndetse n’ikamba rimwe rya Miss International.

Mu kwegukana ikamba rya Miss Earth mu 2005, Venezuel yabaye igihugu cya kabiri mu kwegukana buri Kamba mu makamba y’ubwiza akomeye ku isi. Bafite amakamba arindwi ya Miss Universe, amakamba umunani ya Miss International, Amakamba atandatu ya Nyampinga w’isi, amakamba abiri ya Miss Earth. Nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Earth mu 2013, Venezuela yabaye igihugu cya mbere mu kwegukana amakamba menshi mu marushanwa y’ubwiza akomeye ku Isi.

Nyuma yo kwegukana ikamba rya nyampinga w’isi mu 2013, Philippines yabaye igihugu cya gatatu (kugeza mu 2020 ni cyo gihugu cyo muri Aziya) kimaze kwegukana buri Kamba muri aya marushanwa mpuzamahanga. Igihugu cya Philippines kugeza ubu gifite amakamba atandatu ya Miss International, amakamba ane ya Miss Earth, ndetse n’ikamba rimwe rya nyampinga w’isi. Mu myaka itandatu yikurikiranya kuva mu 2013 ni bwo aya makamba yose abakobwa bakomoka muri Philippines bagiye bayegukana, iki gihugu akaba ari nacyo gifite aka gahigo.

Nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Universe mu 2019, Puerto Rico yabaye igihugu cya kane mu kwegukana buri Kamba mu marushanwa y’ubwiza akomeye ku isi. Kugeza ubu iki gihugu gifite amakamba atanu ya Miss Universe, ndetse n’amakamba abiri kuri buri rushanwa haba Miss International ndetse na Nyampinga w’isi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND