RFL
Kigali

Ikiraro cyajyanaga ba Nyampinga mu mahanga cyaracitse? Ibyo kwibaza ku mibereho y'abagiye n'abasigaye

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:15/01/2020 6:15
0


Guhera mu 2009 mu Rwanda hatorwa Nyampinga uhiga abandi Umuco, Ubwenge n'Ubwiza. Mu gihe cy'imyaka icumi hatowe ba Nyampinga umunani, bisobanuye ko hari imyaka yirengaga irushanwa ritabaye.



N'ubwo ari uko bimeze, amateka agaragaza ko na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hatowe Nyampinga.

Mu 1991 hatowe Nubuhoro Jeanne nka Miss Rwanda wa mbere mu mateka hanyuma mu 1993 hatorwa Dalila Uwera bisobanura ko u Rwanda rufite ba Nyampinga 10.

Hari abarenga ku mateka ya vuba bakavuga ko Miss Rwanda wa mbere yabayeho mu myaka 600 ishize witwaga Bwiza; umukobwa wa Mashira, umwami w'i Ndorwa.

Abantu batari bacye bazi imvugo igira iti “Uyu mukobwa ubwiza bwe ni nk’ubwa Bwiza bwa Mashira budashira irora n'irongora” kenshi babivuga basanisha n'ubwiza bw’agatangaza bwari bwihariye kuri uwo mukobwa.

Uretse Nubuhoro Jeanne waguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abandi ba Nyampinga baracyariho: Miss Uwera Derilla, Miss Bahati Grace, Miss Kayibanda Aurore, Miss Akiwacu Colombe, Miss Kundwa Doriane, Miss Mutesi Jolly, Miss Iradukunda Elsa, Miss Iradukunda Lilliane na Miss Nimwiza Meghan.

Muri abo ba Nyampinga bose bavuzwe haruguru, batanu baba hanze y'u Rwanda mu bihugu bitandukanye, bane baba mu Rwanda.

Byasaga n’ibimenyerewe y’uko nyuma yo gusoza manda, Nyampinga w’u Rwanda ajya i Burayi, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi hibazwa ibyo agiye gukora yo n’ibindi.

1.Miss Uwera Derilla:

Yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 1993 mu birori byabereye kuri Hotel Chez Lando yari mu zikomeye muri ibyo bihe. Mu 1994 yagiye ku mugabane w'i Burayi aba mu bihugu bitandukanye, ubu atuye mu Bubiligi.

Miss Delilla washakanye na Dirk yakunze kumvikana nk’umuntu ugendana ishema n'icyubahiro acyesha kuba Nyampinga w’u Rwanda wa mbere n’ubwo amateka agaragaza ko atari byo. Muri Gashyantare 2017 yavuze ko adahabwa umwanya mu irushanwa rya Miss Rwanda ngo nawe atange inyunganizi nk’abandi.

Uwera Delila yahembwe amafaranga y’u Rwanda 50,000 bitandukanye n'ayo Nyampinga w’ubu ahabwa dore ko ahabwa umushahara w’amafaranga ibihumbi 800 buri kwezi.

Yigeze kubwira Radio Rwanda, ko yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda bitewe n’uko yari asanzwe amurika imideli.

Igikorwa cyo gutora Miss Rwanda, icyo gihe cyari cyateguwe n’iduka ryitwaga ‘Partners international’ rya Nganyiyintwari Jacques. Iri duka ryari riherereye ku muhanda uhuza BK, KCB na Ecole Belge na CHUK mu mujyi wa Kigali rwagati.

2.Miss Bahati Grace:

Mu 2009 irushanwa ryo gutora Nyampinga uhiga abandi ryaragarutse! Muri icyo gihe imyumvire y’abanyarwanda benshi ntiyari hejuru ku bijyanye n’amarushanwa y'ubwiza n’ubwo n'ubu utavuga ko yazamutse cyane.

Hatowe Bahati Grace hashira imyaka itatu atarabona umusimbura. Yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeza amashuri arangiza icyiciro cya mbere cya Kaminuza n'icya kabiri mu bijyanye n'Ibinyabuzima n'Ubutabire.

N'ubu Bahati ni ho agituye. Uretse kuba yararangije Kaminuza yanibarutse umwana w’umuhungu yabyaranye n’umuraperi K8 Kavuyo, gusa ntibabana nk'umugore n'umugabo ndetse Miss Bahati aherutse kugaragaza ko ari mu rukundo n'undi musore yasimbuje K8 Kavuyo. 

3.Miss Aurore Mutesi Kayibanda:

Mu 2017 nkurikirana irushanwa rya Miss Rwanda nemerewe gusura abakobwa bari mu mwiherero i Nyamata. Naganiriye n’abakobwa bose uko bari 15 twaganiriye ku bibazo bitandukanye bimwe ntashobora no kwibuka ubu.

Kimwe nibuka n’icyo nababazaga Nyampinga bafata nk’icyitegererezo kuri bo. Uko bari 15 muri bo 11 bavuze Aurore Kayibanda, impamvu zo zabaga zitandukanye.

Miss Mutesi Aurore Kayibanda yatowe nka Miss Rwanda, ku wa 01 Ukuboza 2012, atarabona uwo ahereza ikamba cyane ko mu 2013 irushanwa ritabaye, yahise yerekeza muri Amerika aho yakomereje amasomo ye ya kaminuza.

Mutesi avugwa mu nkuru zitandukanye gusa inyinshi zikagaruka ku rukundo rwe na Gafotozi Mbabazi Egide baje no kwemeranya kubana mu mwaka ushize wa 2019. Ku wa 01 Werurwe 2018 ni bwo Egide yambitse impeta y’urukundo Miss Aurore Kayibanda amuteguza ubukwe.

4.Miss Akiwacu Colombe:

Nyuma y’umwaka umwe irushanwa ritabaye mu 2014 ryaragarutse. Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 23 Gashyantare 2014 ikamba ryegukanwe na Akiwacu Colombe wari uhagarariye intara y'Uburasirazuba muri iri rushanwa.

Nawe yahise agera ikirenge mu cya bakuru be amaze gutanga ikamba, ava mu Rwanda yerekeza mu Bufaransa aho yakomereje amasomo ya Kaminuza no kumurika imideli. Na n'ubu aracyaba mu Bufaransa.

Akiwacu yahagaririye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational, cyakora nta kamba yegukanye. Aheruka mu Rwanda mu 2019 aho yasize anahiguye umuhigo yari amaranye igihe wo kubakira bamwe mu basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Rwamagana ari naho yakuye itike yamugejeje ku ikamba.

5.Miss Doriane Kundwa:


Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane aba mu gihugu cya Canada, ajya acishamo akagaruka gusura umuryango we utuye i Kigali.

Biragoranye kumenya amakuru menshi kuri uyu mukobwa kuko nyuma yo gutanga ikamba akanerekeza muri Canada, yahisemo kubaho ubuzima bwe bwite ‘butuje’ butarimo kwamamara cyane biherekejwe no gutanga amakuru.

Doriane yibukirwa ko mu gihe cye atigeze yifuza ko inyungu n'imishinga ye byaguma mu biganza by’abategura irushanwa rya Miss Rwanda.

6.Miss Mutesi Jolly:

Ni nyampinga w'u Rwanda wa 2016. Benshi bahuriza ku kuba ari umukobwa w'umunyabwenge, uvuga macye kandi akagira igitsure.

Amateka azakomeza kumuvuga nka Nyampinga wa mbere wafashe ibendera ry'u Rwanda akarijyana ku ruhando mpuzampahanga mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi [Miss World] mu 2016.

Nyuma y’uko atanze ikamba, Miss Jolly yagumye mu Rwanda ahakomereza ibikorwa bye bya buri munsi harimo amasomo, n'ibiganiro yise ‘Inter-Generation Dialogue’.

Miss Mutesi ajya acishamo agasohoka hanze y'u Rwanda agatembera akagaruka. Akunze gutemberera mu Mujyi wa Dubai.

Urete kuba uyu mukobwa afite ikamba rya Nyampinga wa 2016, anabitse igikombe cy'umugore/umukobwa uvuga rikijyanya (Female celebrity influencer of 2019).

Ari mu Kanama Nkemurampaka k’abantu batatu bashobora kugena umukobwa uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020.

7.Miss Iradukunda Elsa:

Ni Miss Rwanda 2017. Ni umwe mu bakobwa bafashe ikamba rya Miss Rwanda, ribafungurira imiryango ararikoresha bigaragarira buri wese.

Miss Elsa yatowe ku iturufu y'Ubukangurambaga ku bikorerwa mu Rwanda ‘Made in Rwanda’. Amaze gutorwa yakoze byinshi bijyanye n’iyo gahunda harimo gushishikariza Abanyarwanda gukoresha ibikorerwa iwabo, yanazengurutse amahanga asobanurira iby’iyo Politiki.

Byaje no kumugororera aba ushinzwe iyamamaza ry'ibikorerwa mu Rwanda (Brand Ambassador of Made in Rwanda).

Nyuma yo gutanga ikamba, Miss Iradukunda Elsa, byagaragaraga ko afite amahirwe menshi yo kuba yakomereza amasomo ye hanze, gusa yahisemo gutangira kwiga mu cyahoze ari ‘SFB’, ubu ni imwe mu mashami ya Kaminuza y'u Rwanda.

Uyu mukobwa aracyatuye iwabo i Gikondo. Nta kindi kizwi akora, gusa agaragara kenshi ari kumwe n’abategurira irushanwa rya Miss Rwanda aho riba ryerekeje.

8.Miss Iradukunda Liliane:

Ni umunyeshuri muri Akillah Institute of Women. Nyuma yo kurangiza igihe cye nka Miss Rwanda, yasubiye ku ntebe y’ishuri yiga mu Rwanda.

Mu Ukuboza 2018 uyu mukobwa yisanze mu itangazamakuru asabwa kuvuga ku cyatumye atererana umubyeyi we. Yanjamwe n’umubare munini wakoresheje imbuga nkoranyambaga ugaragaza ko Miss Liliane yarengeye ntiyita ku mubyeyi we.

Nawe agaragara ari kumwe n’abategurira irushanwa rya Miss Rwanda aho riba ryerekeje hose ari mu mirimo myinshi itandukanye yose iganisha ku migendekere myiza y’igikorwa cy'ijonjora.

9.Miss Meghan Nimwiza:

Ni Miss Rwanda 2019. Ibikorwa byo gushakisha uzamusimbura bigeze nko kuri 40%. Biba bigoye ko umukobwa yambikwa ikamba rya Miss Rwanda akarifatanya n'indi mirimo yo mu buzima busanzwe.

Binashoboka ko ahari abenshi umwaka bafitemo ikamba atari nawo batangiriramo amasomo ya Kaminuza.

Miss Meghan uretse kuba yarashyize ingufu ku mushinga we, akanahagararira u Rwanda muri Miss World ku nshuro ya 4, nta kandi kazi afite. Nta na kaminuza yigamo cyakora agaragara aho amajonjora yo gushaka uzamusimbura aba yerekeje.

Ananyuzamo mu gihe cy’akaruhuko akaganiriza ababa bitabiriye guhatana mu irushanwa. Aherutse gutangaza ko ashobora kuzakomereza amasomo ye mu ishuri rikuru ry'ubuhinzi riri mu karere ka Bugesera.

Amahitamo aracyari mu biganza bye cyane ko irushanwa rya Miss Rwanda risigira abakobwa bose baryitabiriye amahirwe atari macye bamwe bagahitamo kuyakoresha abandi bakayatera inyoni.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND