RFL
Kigali

Sobanukirwa inkomoko yo gucana urumuri rwa telefone mu bitaramo

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:14/01/2020 19:11
0


Ku bantu mukunda ibirori murabizi ko iyo mwishimiye umuririmbyi mufungura za telefone zanyu mukamanika imuri zazo hejuru musubiramo indirimbo ye. Ese waba uzi aho byaturutse cyangwa impamvu bikorwa? Ese byagenze gute ngo dukoreshe amatelefone yacu aho gukoresha ibibiriti nk'uko byahoze kera bigitangira?



Kera bacanaga ibibiriti mu bitaramo

Iyo urebye amashusho yafashwe mu gitaramo cya Michael Jackson cyabereye i Munich mu Budage mu 1997 mu ndirimbo ye “You are not alone”, amarangamutima nawe yagufata. Muri iki gitaramo ibihumbi by’abantu byari byuzuye sitade bose buzuye amarangamutima. Abakobwa byabananiye kwifata bararira, by'umwihariko hafi ya bose bari bafite imuri mu biganza byabo bazizunguza bose bikiriza Michael Jackson.

Bivuze iki kumanika urumuri mu kirere mu gitaramo?

Abahanga mu bijyanye no kuririmba mu bitaramo bavuga ko kumurika urumuri mu kirere bikorwa mu rwego rwo kuzana abantu hamwe, mu gitaramo kandi n'ikimenyetso cyerekana ko umuririmbyi yakoze ku marangamutima y'abafana be kandi bamwishimiye cyane.

Ese byakomotse he?

Inkomoko y'iki gikorwa cyo kumanika imuri mu bitaramo ntivugwaho rumwe n'abantu, gusa twagerageje kugushakira amakuru ahurirwaho n'abantu benshi ku nkomoko y'iki gikorwa. Iki gikorwa cyatangiye mu mpera ya 1969 ubwo umuco wo kunywa itabi wari wogeye ku buryo kugendana ibibiriti byari ibintu bisanzwe. Twagushakiye zimwe mu nkuru zihurirwaho n'abantu benshi ku nkomoko yo kumanika imuri mu bitaramo

Melanie mu Iserukiramuco Woodstock Festival 1969

Ubwo Melanie Anne Safka-Schekeryk, wamenyekanye nka Melanie yaririmbiraga ku rubyiniro imvura irimo iragwa, abafana bacanye urumuri, mu by'ukuri ntihamenyekanye impamvu nyayo yateye aba bantu gucana izi muri, gusa ibi byakoze ku mutima Melanie binatuma ahimba indirimbo yakunzwe cyane ayita Buji mu mvura (Candles in the rain). 

Ibi bintu yabikomereje no mu bitaramo yakoreye i New York. Gusa biragoye guhita wemeza ko iyi nkuru yabayeho koko cyangwa ko ari ho gucana urumuri mu bitaramo byaturutse kuko nta mashusho abihamya yafashwe.

Leonard Cohen mu gitaramo cya Isle of the Wight mu 1970


Mu 1970 mu Iserukiramuco (The Isle of Wight festival) ubwo umugabo wabiciye bigacika mu gihe cye yageraga ku rubyiniro yakoze ibintu bitari byarigeze bikorwa mu mateka. Mbere y'uko agera ku rubyiniro abafana bagera ku 600 000 bari bivumbuye bari gutera amacupa banavuza induru ku bahanzi bari bamubanjirije. 

Akigera ku rubyiniro (stage) mu ijwi rituje yababwiye inkuru ye yo mu bwana abafana baracururuka baramwumva. Yakomerejeho abasaba ko bacana ibibiriti kugira ngo abone aho bari, arangije abaririmbira indirimbo ye yari kunzwe “Bird on fire”. Ibihamya bivuga ko iyi yaba inkomoka yo kumanika urumuri bashingira ko amashusho yafashe icyo gihe agihari kandi yaboneka bitandukanye na Melanie kuko we nta gihamya kuko nta mashusho ahari cyangwa amafoto.

Itsinda rya Plastic Ono Band 1969

Mu 1969 mu gitaramo cyabere i Toronto muri Canada ahitwa Ontario, umuhesha w'amagambo (MC) mbere yo guhamagara itsinda rya Plastic Ono Band ku rubyiniro, yasabye abafana gucana ibibiriti byabo bakabakira. Ibi byabaye nyuma y'ukwezi igitaramo cya Melanie kibaye. Gusa iyi ni yo nshuro ya mbere abahanzi bari bakiriwe n'urumuri ku rubyiniro.

Bob Dylan na The Band mu 1974

Bob Dylan na The band bazengurutse Isi baririmba mu bitaramo byabo, basabaga abafana gucana imuri. N'ubwo atari bo batangije iki gikorwa cyo gucana urumuri mu bitaramo, gusa bagize uruhare mu kubimenyekanisha hirya no hino ku Isi.

Hari n'izindi nkuru zivuga ko ibi byo kwatsa urumuri mu gitaramo byaba byaratangijwe n'abanywi b'ikiyobyanbwe cya Marijuana bo muri Califonia bangaga ko babavumbura bari kubinywera mu bantu. Gusa iyi nkuru iteshwa agaciro n'aavuga ko kunywa itabi byari ibintu bisanzwe. Ikindi bavuga ko ibitaramo ibi bintu byo gucana urumuri byakomotsemo byabaga bigamije kurwanya ibiyobyabwenge byari gake ko hari kubonekamo ibiyobyabwenge.

N'ubwo amateka y'uwatangije iki gikorwa cyo gucana urumuri mu gitaramo atavugwaho rumwe icyo abantu benshi bahurizaho ni uko cyatangijwe hagati ya Melanie na Leonard Cohen.

Telefone zasimbuye ibibiriti

Mu mpera y'ikinyejana cya makumyabiri ni ukuvuga ahagana mu 1998 ubwo kunywa itabi byagiye bigaragara ko ari bibi ku buzima bwa muntu, kugendana ibibiriti byagiye bicika. Hiyongera ko amatelefone ashobora gutanga urumuri yagiye avumburwa. Ibi byatumye ibibiriti bisimburwa na telefone mu bitaramo. Ubu hafi ya bose y'abajya mu bitaramo baba bafite telephone zigendanwa aho baba bashobora gufungura amatoroshi yazo.

Gusa n'ubwo habayeho guhindura uko bikorwa ibibiriti bigasimbuzwa telephone mu gutanga urumuri ntabwo ubusobanuro n’umumaro byahindutse. Iki gikorwa gifasha uririmba n’abafana kuba hamwe no kwereka umuhanzi ko bamwishimiye.

Ese ko no mu bitaramo by’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana (gospel) babibikora byaba bifite igisobanuro kimwe?

Byose bifite ibisobanuro bimwe. Abakunzi b'umuziki babikora bagamije kugaragariza umuhanzi uri ku rubyiniro ko bamwishimiye ndetse bigafasha uririmba n’abafana kuba hamwe. Ibi byakunze kugaragara mu bitaramo bikorwa n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza rizwi nka “Hillsong Worship”.

Igitaramo cya Hillsong worship cyabereye muri Australia mu 2018


Gentil Misigaro mu gitaramo aherutse gukorera mu Rwanda hacanwe urumuri rwa telefone


Mu gitaramo gikomeye Davido yakoreye i Kigali mu 2018 abafana barishimye cyane bacana urumuri rwa telefone

Src: www.ajournalofmusicalthings.com, vocal.media, www.alamy.com, www.rollingstone.com, tbn.org






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND