RFL
Kigali

Abasiramukazi bemerewe gukina mu marushanwa atandukanye bitandiye?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/01/2020 14:44
0


Benshi bashobora kuba batarabimenya cyangwa babizi bakabyirengagiza! Ni abasiramukazi bacye bagaragara bitandiye iyo bakina imikino itandukanye bakunda, haba mu marushanwa cyangwa bakina bisanzwe.



Amafederasiyo amwe n'amwe mu mikino imwe n’imwe mu bihugu bimwe na bimwe, bikumira abasiramukazi kujya mu marushanwa bambaye umwambaro bambara mu mutwe biri mu mahame agenga idini rya Islam, bizwi nko kwitandira mu rurimi rw’ikinyarwanda, bikaba “Hijab” mu rurimi rw'icyongereza.

Si uko baba batifuza kujya mu marushanwa bitandiye, ahubwo babangamirwa n’amafederasiyo  ndetse n’amarushanwa bagiye gukina atabemerera kubikora, gusa ariko hari n'aho usanga batabyitaho cyane ko n'ayo mategeko yabarengera batayakurikirana ngo baharanire uburenganzira bwabo. 

Hari ingero nyinshi z’abakobwa b'abasilamu bangiwe kwitabira amarushanwa atandukanye kubera kwitandira, bakabwirwa ko niba bashaka kwitabira bagomba kutabikora, ariko nabo bagatsimbarara ku muco w’idini ryabo.

Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball ku isi FIBA, yategetse ko nta mukinnyi wemerewe kujya mu kibuga yitandiye.

Mu mwaka wa 2016, Amaiya Zafar yangiwe kwitabira irushanwa mpuzamahanga ry’iteramakofe, kubera ko yashakaga guhatana yitandiye kandi bibujijwe mu mategeko y’irushanwa  baramwangira. Kulsoom Abdullah ukomoka mu gihugu cya Pakistani ukina umukino wo guterura ibiremereye, nawe yari yangiwe kwitabira irushanwa ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ko yitandiye, ariko nyuma aza kwemererwa guhagararira igihugu cya Pakistani nyuma y’ibiganiro bikomeye byahuje impande zombi.

Gusa ariko nubwo hakiri umubare munini w’Abasiramukazi bakumirwa kwitabira amarushanwa bitandiye, nabo barakataje mu kugaragariza isi yose ko n’amafederasiyo ataremerera aba bari n’abategarugori kwitandira mu marushanwa, akwiye kwisubiraho kubera ko ntacyo byangiza ku isura n’uburyohe bw’irushanwa.

Mu mwaka wa 2016 Ibtihaj Muhammad, yabaye umunyamerikakazi wa mbere wakinnye imikino Olympic yitandiye akegukana umudali wa Bronze. Mu irushanwa ryabereye i Rio muri Brazil, Ibtihaj Muhammad yakoze ibishoboka byose agaragariza isi ko bikwiye ko kuba umuyisilamukazi yakwitandira bitamubuza kwegukana irushanwa.

Nyuma yo kwegukana uyu mudali yatangaje ko atazi niba n’abandi bakobwa bitabira amarushanwa atandukanye bitandiye, avuga ko yasobanukiwe neza akamaro ko kugira uwo ufatiraho urugero.

Yagize ati”Biragoye cyane kuba utabona uwo ufatiraho urugero, ngo akubere icyitegererezo mu kintu runaka kugira ngo ubashe kugera ku ndoto zawe, biragoye cyane kwibona wenyine uhatana ngo uharanire kuba intangarugero.

Hajar Abulfazl ni Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Afghanistan y’abagore, akina yitandiye kandi agatanga umusaruro mwiza mu kibuga, avuga ko kuba Muhammad yaregukanye umudali wa Broze mu mikino Olympic kandi yarakinnye yitandiye, byabereye abandi urugero rwiza binabatera akanyabugabo ko kutitinya cyangwa ngo baterwe ipfunwe no kwitandira mu gihe bagiye mu marushanwa atandukanye, kandi byagaragarije isi yose ko umugore w’umusiramukazi  ko atari umunyantege nke nk’uko hari ababitekereza.

Abulfazl avuga ko we iyo ari mu kibuga yitandiye yumva hari izindi mbaraga zidasanzwe aba afite, bityo rero agashishikariza abagore babasiramu gukomera ku muco w’idini ryabo mu bikorwa bitandukanye bajyamo.

Mu mwaka wa 2015, Amna Al Haddad uko Siporo ngororamubiri, akaba yarahoze ari n’umunyamakuru akaba avuka muri Leta zunze ubumwe z’abarabu, ubwo yari mu myitozo yo kwitabira imikino Olympic yabereye i Rio muri Brazil 2016, yabonye umuterankunga wa NIKE wo kuzajya amufasha mu myambaro yo kwitandira azajya akoresha muri Siporo ndetse n’ibindi nawe akamwamamaza.

Ibi byagaragaye nk’ikimenyetso ko hari ikimaze guhinduka myumvire y’abatuye isi ku bijyanye no kwitandira mu mikino itandukanye.

Imikino myinshi ntikumira Abasiramukazi kwitandira bari mu kibuga, ariko hari n’indi ibakumira ndetse n’amafederasiyo amwe namwe atabikozwa, hakaba hakiganirwa ku buryo amafederasiyo atandukanye yatanga ubwisanzure ku bagore b’abayisilamu bwo kwitandira mu marushanwa atandukanye.


Afghanistani benshi mu basilamukazi bakina umupira w'amaguru bitandiye




Ikipe y'igihugu ya Afghanistani y'abagore


Amna Al Haddad akora Siporo ngororamubiri yitandiye



Muhammad wegukanye umudali wa Bronze mu mikino Olympic 2016




Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND