RFL
Kigali

Amafoto agaragaza ubwiza bw'abakobwa 15 bahagarariye Intara y'Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2020

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:13/01/2020 12:45
0


Ku wa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2020, i Kayonza habereye ijonjora ry’ibanze ryari rigamije gushaka abakobwa bazahagararira Intara y’Uburasirazuba mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020.



Ni ijonjora rya ribaye nyuma y’andi yabereye mu ntara zirimo Uburengerazuba, Amajyaruguru, n’Amajyepfo aho yasize abakobwa 19 bemerewe kuzahatana mu cyiciro kindi.

Intara y’Uburasirazuba yari itahiwe, yagaragaje umwihariko mu bwitabire kuko hiyandikishije abakobwa 90, 41 bakitabira ijonjora, 31 bakemererwa guca imbere y’akanama nkemurampaka. Ibintu bitigeze biba ahandi.

Kari akazi gakomeye ku bagize akanama nkemurampaka, bamaze amasaha ane babaza ibibazo bitandukanye aba bakobwa nta kuruhuka.

Nyuma yo kwiherera ijoro riguye nibwo batangaje abakobwa 15 bemerewe guhagararira Intara y’Uburasirazuba mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020.

Abo ni Numukobwa Dalillah, Niheza Deborah, Umutesi Nadege, Ineza Charlene, Nikuze Icyeza Aline, Umwiza Phiona, Kansime Deborah,  Ingabire Rehema, Wihogora Phionah, Murangamirwa Ange, Ingabire Denyse,  Nyinawumuntu Rwiririza Delice, Munezero Grace, Teta Ndenga Nicole na  Ingabire Diane.

Ni ubwa mbere muri aya majonjora bari batoye abakobwa benshi bahagararira Intara kuko mu Burengerazuba no mu Majyaruguru havuye batandatu hamwe hamwe mu gihe mu Majyepfo havuye barindwi.

Biteganyijwe ko ijonjora ry’ibanze rya nyuma rizabera mu Mujyi wa Kigali ari naho Nyampinga w’u Rwanda ucyuye igihe, Nimwiza Meghan yari ahagarariye mu mwaka ushize.

Uzaba Nyampinga w’u Rwanda azahembwa Imodoka nshya ya Suzuki Swift, umushahara wa buri kwezi ungana n’amafaranga ibihumbi 800, guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss World rizabera muri Thailand n’ibindi bitandukanye. 

Wihogora Phionnah afite uburebura bwa m 1,70.

Niheza Deborah afite uburebure bwa m 1,71

Mutesi Nadege afite uburebure bwa m 1,74

Ingabire Rehema afite uburebure bwa m 1,72.
Kansime Deborah afite uburebure bwa m 1,71

Ingabire Denyise afite uburebure bwa m 1,79

Nyinawumuntu Rwiririza Delice afite uburebure bwa m 1, 70

Murangamirwa Ange afite uburebure bwa m 1.81 

Munezero Grace afite uburebure bwa m 1,70

Numukobwa Dalillah afite uburebure bwa m 1,70

Ineza Charlene afite uburebure bwa m 1,70
Umwiza Phiona afite ubureburwa bwa m 1,72

Nikuze Icyeza Aline afite uburebure bwa m 1,70

Ingabire Diane afite uburebure bwa m 1,70

Teta Ndenga Nicole afite uburebure bwa m 1,71

Abakomeje ibyishimo byarabarenze 



IKIGANIRO N'ABAKOBWA BABONYE ITIKE YO GUHAGARARIRA UBURASIRAZUBA MURI MISS RWANDA 2020


AMAFOTO: Afrifame 

VIDEO: Murindabigwi Ivan Eric-InyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND