RFL
Kigali

Nigeria: Umugeni yakoze ubukwe yambarirwa n’abakobwa 200

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:13/01/2020 10:43
0


Birakekwa ko uyu mukobwa wo muri Nigeria agiye guca agahigo k’umugeni wambariwe n’abakobwa benshi ku Isi.



Ni umukobwa usanzwe ari icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Sandra Ikeji ariko kuri izo mbuga akaba yariyise Linda Ikeji. Kuri Instagram akurikirwa n'abasaga ibihumbi 251. Sandra Ikeji n’ umugabo we Arinze bakoze ubukwe bw'agatangaza butazibagira mu mitwe y’abantu.

Uyu mugeni wakoze ubukwe ku wa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2020 yambariwe n’aba fille d’honneur 200. Ubukwe bwabereye mu mujyi Lagos. Afrikmag yatangaje ko abatashye ubu bukwe batangajwe n’uburyo uyu mugeni yari agaragiwe n’abakobwa ishyano ryose.


Sandra Ikeji yari yambariwe n'abakobwa bagera kuri 200


Sandra Ikeji na Arinze ku munsi w'ubukwe bwabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND