RFL
Kigali

Bigoranye Real Madrid yegukanye igikombe cya 11 cya Supercopa de España kuri penaliti-AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/01/2020 10:23
0


Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, mu gihugu cya Arabia Saoudite Real Madrid yahandikiye amateka akomeye, nyuma yo kwegukana igikombe cya 11 cya Supercopa de España, itsinze mukeba basangiye umujyi kuri Penaliti 4-1, mu mukino wari ukomeye cyane, Zidane akomeza guca agahigo ko kugatsindirwa ku mukino wa nyuma na rimwe.



Umukino wa Nyuma Real Madrid yakinaga kuri iki cyumweru, wari umukino wa nyuma wa Cyenda akinnye, mu mikino umunani iheruka ntabwo yari yarigeze itakaza umukino n’umwe. Zidane yakomeje kwandika amateka yo kudatsindwa mu mikino 9 ya nyuma akinnye ari umutoza wa Real Madrid, ubwo yayiheshaga igikombe cya 11 cya Supercopa de España.

Sergio Ramos yateye penaliti ya nyuma yashimangiye intsinzi ya Real Madrid kuri penaliti 4-1 ndetse yegukana igikombe kiruta ibindi muri Espagne ‘’Super Coupe’’ itsinze mukeba Atlètico Madrid ku mukino wa nyuma wabereye muri Arabia Saoudite kuri iki Cyumweru.

Real Madrid yageze ku mukino wa nyuma isezereye Valence CF muri ½ mu gihe Atlètico Madrid yatsinze FC Barcelone.

Muri uyu mukino wa nyuma, Real Madrid yari hejuru cyane ya Atlètico Madrid yageze ku munota wa 79 nta shoti rikomeye iratera rigana mu izamu ry’abakeba bayo. Real Madrid yashoboraga gufungura amazamu ku munota wa 67 ubwo Dani Carvajal yateraga umupira mu rubuga rw’amahina, ariko Federico Valverde awuteye ntiyawuhamya neza., biranga.

Umunyezamu Thibaut Courtois yatabaye Real Madrid ku buryo bumwe Atlètico Madrid yabonye mu minota 90, akuramo umupira watewe na Alvaro Morata washoboraga kubyara igitego iyo arangaraho gato.

Nyuma yuko amakipe anganyije ubusa ku busa mu minota 90 isanzwe y’umukino, hongereweho iminota 30 y’inyongera maze ku munota wa wa 110, Real Madrid ibona uburyo bwiza ubwo Luka Modrić yateraga ishoti rikomeye umunyezamu Jan Oblak akarikuramo, umupira ugarukiye Mariano Diaz awusubizamo nabwo uyu munyezamu yongera gutabara Atletico Madrid.

Habura iminota itanu ngo umukino urangire, Atlètico Madrid yashoboraga gufungura amazamu ku mupira wazamukanwe na Morata wari wasize abakinnyi bose ba Real Madrid, Federico Valverde amutegera inyuma y’urubuga rw’amahina, ahabwa ikarita itukura, asohoka mu kibuga.

Iminota 120 yarangiye amakipe yombi anganya 0-0, maze binjira muri penaliti. Muri penaliti zatewe, Saul Niguez na Thomas Partey bahushije ebyiri za mbere za Atlètico Madrid mu gihe iya gatatu yinjiwe na Kieran Trippier naho Carvajal, Rodrygo, Luka Modrić na Sergio Ramos batsinda iza Real Madrid yegukanye igikombe cya 11 cya Super Cup ya Espagne.

Supercopa de España  yuyu mwaka yakinirwaga kuri King Abdullah Sports City Stadium iri mu Mujyi wa Jeddah,  Mu gihugu cya Arabia Saoudite. Ikaba yakinwaga n’amakipe 4, arimo FC Barcelone, Real Madrid, Atlètico Madrid na Valencia.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Espagne ryirinze kuvuga amafaranga ryishyuwe n’Abarabu kugira ngo iyi mikino ijyanwe muri Asia, ariko bikaba bivugwa ko hishyuwe asaga miliyoni 120 z’amayero mu myaka itatu (ni ukuvuga miliyoni.


Real Madrid yabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda mu gice cya mbere ariko ntibyabakundira


Tibaut Courtois yagiye atabara Real Madrid aho rukomeye


Valverde yateze Alvaro Morata aho bikenewe arokora Real Madrid


Valverde yahawe ikarita itukura asohoka mu kibuga


Real Madrid yegukanye Super Cup ya Espagne ku nshuro ya 11


Real Madrid bishimira igikombe begukanye batsinze Atletico Madrid ku mukino wa nyuma






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND