RFL
Kigali

Miss Rwanda 2020: Keza Yusla, umusiramukazi yavuze ko atakuramo 'umwitandiro' ahubwo yaheba ikamba-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/01/2020 18:37
2


Keza Yusla wahawe Nimero 20 mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020, yatangaje ko imyemerere y'idini rya Islam itamuha uburenganzira bwo gukuramo 'umwitandiro' igihe yaba abisabwe.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Mutaram 2019 irushanwa rya Miss Rwanda 2020 ryerekeje mu ntara y’Uburasirazuba ahabera ijonjora ry’abakobwa bazahagarira iyi Ntara.

Ni ijonjora ry’ibanze riri kubera mu Karere ka Kayonza kuri Silent Hill Hotel, hakaba ari ahantu kane hagiye gushakwa abakobwa b’ubwiza, ubwenge n’umuco.

Amajonjora y’ibanze yahereye mu Ntara y’Uburengerazuba akomereza mu Majyaruguru n’Amajyepfo ubu hatahiwe Umujyi wa Kigali. Kugeza ubu hamaze kuboneka abakobwa 19 bemerewe gukomeza mu kindi cyiciro baturutse mu ntara zavuzwe haruguru.

Umwihariko w’iyi Ntara mu irushanwa rya Miss Rwanda ni uko mu 2014 ari yo yaturutsemo Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2014.Keza Yusla, afite uburebure bwa 1.71m. Yiga mu ishami ry'Ikoranabuhanga muri Kaminuza.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Keza Yusla yavuze ko yahisemo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda kuko yakuze yumva afite inzozi zo kwambikwa iri kamba ry'agaciro kanini mu gihugu.

Yavuze ko umukobwa w'umusiramukazi agomba kujya mu ruhame 'yitandiye' ari nayo mpamvu atakuramo 'umwitandiro' n'ubwo byaba ari byo byamuhesha ikamba.

Ati "...Ndabyiteguye ndi umusiramukazi rero byaba bimbangamiye...Byaba bimbangamiye. Ntabwo nawukuramo." Yavuze ko atabanje kugisha inama mbere y'uko aza mu irushanwa ahubwo ngo yitabiriye abona yujuje ibisabwa.


Keza Yusla witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2020 avuga ko yaheba ikamba aho kugira ngo akuremo 'umwitandiro'

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KEZA YUSLA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iribagiza Sylvia 4 years ago
    Mwiriwe nabasabaga Ko mwatubwira ese irushanwa ricaho saa ngahe Ko bavuze Ko rica kuri Kc2 channel ritangira saa ngahe
  • Mukashyaka Anne4 years ago
    wowe ubaza isaha ni Saa moya zijoro kuwa mbere kuri KC2





Inyarwanda BACKGROUND